Gakenke: Bakanguriye abaturage kurwanya indwara z’ibigori
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017 mu Karere ka Gakenke , abaturage bakanguriwe kurwanya indwara ya nkongwa yibasira imbuto z’ibigori.
Icyo gikorwa cyari kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, uhagarariye ingabo na polisi muri ako Karere n’abaturage b’ingeri zitandukanye .Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gashenyi , ahatewe umuti mu bihingwa by’ibigoli.Ako kazi karangiye abo bayobozi n’abari babaherekeje bakomereje urugendo mu Murenge wa Rushashi ugana za Muhondo na Kirenge kuri kaburimbo.
Meya wa Gakenke Nzamwita ( photo:net)
Kubera gahunda yo guhuza ubutaka , byabaye ngombwa ko abaturage b’Akarere ka Gakenke bakangurirwa guhinga ibigori .Doreko kariya Karere kagizwe n’imisozi mirere kandi kakagira n’imirima y’ibishanga ikorerwamo ubuhinzi butandukanye cyane cyane imbuto y’ibigori.
Abahinzi bo muri ako Karere bavuga ko, iyo imvura iguye neza kandi ku gihe nta bibazo bakunze guhura nabyo mu kazi kabo k’ubuhinzi cyane ko bifitiye ifumbire mva-ruganda ndetse n’imborera, bashyira mu bigori, maze umusaruro ukarushaho kwiyongera .Ariko muri ibi bihe by’ihinga bakaba barakomwe mu nkokora n’indwara za kabore mu rutoki n’imyumbati na nkongwa mu bigori.
Abahinzi batangiye gutaka iyi ndwara cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyo nkongwa igaragazwa n’umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane. Iyi ndwara yibasiye ibigori n’amasaka mu Rwanda nyuma yo kuyumva iyogoza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo mu mpera z’umwaka ushize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB ) giherutse gusaba abahinzi kugura no gutera imiti ya “Rocket”, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin ahagaragaye iyi nkongwa, nubwo na RAB hari ubufasha iri gutanga.
Uwitonze Captone
1,691 total views, 2 views today