Uko musenyeri Manyurane yapfuye adahawe isakaramentu ry’ubwepisikopi

Ngo ayo makuru  yatanzwe  Padiri Théophile Maryomeza witabye Imana ubungubu. Icyo gihe cy’urupfu ry’uwo Musenyeri, yari akiri umufratiri, yitegurira umurimo wa gisaserdoti muri Paruwasi ya Kabgayi. Ubu atakiriho, nshobora kuvuga ibyo yambwiye byerekeye urwo rupfu kuko nta ngaruka mbi bigishoboye kumugiraho.

Musenyeri Perraudin anyura imbere y’umuhungu we Kayibanda ( photo;net)

“Hashize iminsi mike amaze gutorerwa umurimo w’ubwepiskopi, Musenyeri Bernard Manyurane yaje i Kabgayi aherekejwe n’umupadiri wo mu Seminari nkuru ya Nyakibanda. Yari mu nzira agana ku Nyundo aho Musenyeri Aloys Bigirumwami yari amutegereje agirango bafatanye gutamba ineza. Ndetse yari yanohereje abapadiri babiri kumutegera i Kabgayi ngo agere ku Nyundo bamushagaye. Muri abo bapadiri harimwo Musenyeri Louis Gasore, igisonga cye; undi yari padiri Appollinaire Rwagema, padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyundo. Musenyeri Manyurane yageze i Kabgayi ku gicamunsi. Akihagera, Musenyeri André Perraudin amujyana ku meza amuzimanira ikawa ari kumwe n’abapadiri babiri ba paruwasi ya Kabgayi.

 

Umwe yari padiri Jean Parmentier undi yari Jules Gijsens. Bahavuye bagana mu nzu y’uruganiriro ya Musenyeri Perraudin iri iruhande rw’iyo nzu y’ameza. Twakongeraho ko abo bapadiri bombi b’i Kabgayi bari bazwiho ko ari abarwanashyaka ba Parmehutu. Akigera i Kabgayi, Mgr Manyurane yari akeye, ameze neza ndetse afite urugwiro. Nyuma y’iminota 30 amaze gusohoka mu biro bya Musenyeri Perraudin, igikuba kiracika. Numva bavuga ko Musenyeri Manyurane hari ibimubayeho kandi ko bamugejeje ku bitaro.

 

Ubwo nahise nirukira ku bitaro kugirango menye ikibaye. Nkigera ku cyumba cy’ibitaro bari bamwakiriyemwo, ngikingura urugi mbona ibitangaza. Mbona Musenyeri asa nk’usamba, aruka, asaza imigeri, ahumeka nabi nk’aho umutima ugiye kumuvamwo”. Ibyakurikiyeho bizwi na bose. Bwarakeye, bamujyana mu bitaro by’i Kigali. Binaniranye bamujyana mu bitaro by’i Louvain mu Bubiligi. Yahavuye agaruka mu Rwanda gutekera utwangushye hanyuma ahita ajya i Roma. Ubwo yahise yitaba Imana. Hari ku itariki ya 05.05.1961. Ubwo rero yabaye Umwepiskopi wa Ruhengeri amezi 4 n’iminsi 18 kandi agenda adahawe isakramentu ry’ubwepiskopi.

Ubwanditsi

 4,437 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *