Impamvu ukwiriye kwirinda gukora mu mazuru buri kanya
Ikintu kitwa kwikora mu mazuru cyane cyane dukoresheje intoke nsa ntanagatambaro dukoresheje burya si abana gusa usanga n’abakuru byarabokamye abantu benshi usanga babikora cyane yewe hakaba n’ababikora batagambiriye gukora isuku ahubwo ari ibintu byabagiyemo, uyu munsi tukaba twiyemeje kwigisha abanyarwanda kubijyanye n’ibyago bikomeye cyane ku buzima abantu bashobora kwikururira kubera guhora bashyira intoki mu mazuru yabo .
Uko bizwi rero mu mazuru burya haba udutsi duto cyane tuhazana amaraso ” 5 small arteries ” ndetse kandi hakaba haba n’agahu koroshye cyane yewe kuburyo gashora no gukomereka igihe gakozweho kenshi. Ako gahu nababwiye rero iyo gakomerekejwe kubw’ibyago urava cyane bitewe natwadutsi uko ari utugera muri dutanu tugaburira mu zuru mo imbere.
muri uko gukomeretswa kwako gahu rero ndetse no kurwara kwako hashobora kwinjiramo udukoko duto twitwa Mikorobe (Microbes) utu dukoko dukomeza gutambagira mu maraso kandi uko tugenda tumara igihe mu maraso ni turushaho kugenda tubyara n’utundi dukoko maze tukagenda tugwira tukaba twinshi cyane tugakwira hose mu mubiri.
Ibyingenzi buri munyarwanda akwiye kumenya nuko, utwo dukoko dushobora kuba twatera indwara nyinshi zigiye zitandukanye, aha natanga urugero nka; infekisiyo yo mu maraso (SEPTICEMIA), Amaraso agahagarara gutembera neza (Septic shock), Mugiga (Meningitis) yewe ni nyinshi cyane umuntu ashobora kuba yakwandura igihe cyose izi mikorobe zaba zamaze kugera mu maraso ye.
Aka gahu ko muzuru rero, ubushakashatsi bwasanze ko aka gahu ko muzuru kubera ukuntu koroshye cyane, kandi kubera ko abantu benshi benshi bakunda kugira iyi ngeso yo gushora intoke zabo mu mazuru kenshi hari ubwo intoki zaba zanduye ukazishora mu mazuru kandi wenda wanakomeretse ukaba uriyanduje.
Nubona ugize impamvu iyo ariyo yose ituma uva mu mazuru, ntukihutire gukoramo nyuma y’igihe gito, kuko buriya abahanga bemeza bishobora kuba byatwara nk’igihe kitari munsi y’ibyumweru bitanu kugira ngo wizere ko ako gakaba karakize neza. ikindi nuko inama ugirwa kuruta izindi wowe usoma iyi nkuru, ari uko wakitoza kureka burundu umuco wo gushora intoke mu mazuru, maze ukaba ugize uruhare mukurinda ubuzima bwawe kwikururira ikishi.
icyiza nakubwira nanone wowe usoma iyi nkuru nuko idwara zose wakwandura muri ubwo buryo zavurwa kandi zigakira ariko buriya tujye tuzirikana ko kwirinda bigira umumaro kurusha kwivuza.
uwicap@yahoo.fr
1,376 total views, 1 views today