Uburyo warera umwana uzagera ku ntsinzi
Kugera ku ntsinzi mu byiciro runaka by’ubuzima nicyo buri wese aba yifuza. Gusa kubireaho byo bihira bake. Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaje ko kugera ku nstinzi mu buzima bifitanye isano n’uburyo umwana aba yararezwemo akiri muto. Nubwo batemeje ko hari urutonde rw’ibintu runaka ntakuka wakora , bagaragaje ibintu ababyeyi bafite abana bageze ku ntsinzi bakunze kuba bahuriyeho.
Gutoza umwana gukora : Iyo urera umwana umuhunza imirimo uba umutegurira ejo hazaza habi akazabaho adafite intego yanazigira zigahera mu bitekerezo ntazigereho. Umwanditsi w’igitabo cyitwa “How to Raise an Adult” avuga ko gutoza umwana imirimo akiri muto bitagurikira mu buto bwe gusa ko ahubwo binamufasha mu gihe cye kizaza. Akura azi kubahiriza inshingano aho kuba wa muntu uhora uziko hari umuntu ugomba kubakorera.
Kwigisha abana kubana n’abandi : gutoza umwana gukura azi kubana n’abandi, gufasha, kumva ububare bwabo, kwikemurira ibibazo runaka n’ibindi by’imibanire n’abandi bituma umwana akura ashobora kugera ku ntsinzi ku buryo bworoshye.
Kubona umwana wawe mo umuntu ukomeye : Ikindi cyaragaye ku babyeyi b’abana bagera ku ntsinzi nuko usanga kuva mu bwana bwabo baba barababonagamo abantu bakomeye kandi bagakoresha uko bashoboye kose bakabafasha kugera ku ntego zabo. Ibyo umubyeyi ahanura ku mwana we byiza bishobora kumubaho ndetse niyo uhora umwaturiraho ibibi nabyo bishobora kumubaho.
Kwitangira umwana ukabana nawe uko byagenda kose : Aba bahanga mu by’imitekerereze bakomeza bagaragaza ko abana bakurira ku babyeyi batandukanye, batereranwe n’ababyeyi kubera impamvu runaka zitari urupfu bibagiraho ingaruka cyane iyo bamaze gukura.
Kugira umubano mwiza n’umwana : ababyeyi bagira ibihe byiza n’abana bakabisanzuraho bituma abo bana bakurana icyizere muri bo kandi kwigirira icyizere ni urufunguzo rukomeye rwatuma ugera ku ntsinzi.
Gukoresha uburyo bwo gusobanurira umwana igihano ahawe : Mu mwanya wo kuba abanyagitugu cyangwa se ngo barere abana babo bajeyi, badahanwa. Umwana warezwe asobanurirwa impamvu ahabwa igihano, agahabwa amabwiriza agenderaho asobanutse neza nituma akura afite umurongo ngenderwaho.
Kubera urugero abana : Kuba uri umubyeyi ugera ku ntsinzi ntabwo bigaragazwa gusa n’ubukire wagezeho. Ikibigaragaza kinini ni uburyo ubashaka kubahiriza inshingano zawe n’imyitwarire ugira ku buryo umwana iyo atangiye gukura agutekerezaho akabona ko wamubereye urugero rwiza aho kumva ko wamuhemukiye.
Gutozwa kubaho neza muri bike no kuzigama : Umwana agomba gutozwa ko gukora ari ngombwa ariko ukamwibutsa ko izo mbaraga akoresha azikura mu kubaho neza. Kurya neza, kugira ibitekerezo bizima, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi bigufasha kubaho neza.
Ariko na none ntusoze iyi ngingo utavuze ku kuzigama. Mbese agakura azi kubaho neza akoresheje ubushobozi buke akagira ibyo yizigamira. Gutoza umwana kuzigama si ukumubwira ko agomba kujya ku ishuri n’amaguru kandi yiga kure kugirango amafaranga yishyuraga ayazigame noneho agree ku ishuri yananiwe atakibashije kwiga. Ahubwo mushobora gutekereza ubundi buryo bworoshye wenda nko kumutwara ku igari, kuri moto se, mu gihe bihendutse kurusha imodoka.
Mu biijyanye no kurya nabwo agomba gutozwa indyo nziza umwana agakura aziko aho kumuzanira bombo wamuzanira umuneke kuko nawo uryohera kandi ukaba ufite umumaro kurusha bombo.
Ibi ni bimwe mu byagaragajwe ko ababyeyi bafite abana bageze ku ntsinzi bahuriraho mu bihe byo kubarera. Hashobora kwiyongeraho ibindi cyangwa se umubyeyi akaba afitemo bike ariko bizamufasha kurera umwana we neza.
uwicap@yahoo.fr
2,497 total views, 2 views today