Nizeyimana Eustache wari wiyitiriye inzu ya nyirabukwe akanga kuyivamo yayikuwemo n’amategeko.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko Akagari ka Bibare, habaye igikorwa cyo gukura umugabo witwa Nizeyimana Eustache mu nyubako izwi ku izina ya MARTIN PLAZZA, yari yaratijwe na Nyirabukwe ariko  akaza kwanga  kuyivamo.

Nyirazuba Flavia ni umubyeyi  wabyaye umukobwa witwa Niyigena Yvette nyuma uyu mukobwa aza gushakwa n’umugabo witwa Nizeyimana Eustache maze nyirabukwe aza kumutiza kimwe mu byumba bigize inyubako ya MARTIN PLAZZA ariko nyuma Nyirazuba akeneye icyumba cye uyu Nizeyimana  yanga kuvamo mu nzu.

Ibi  Bikaba byaratumye Nyirazuba agana ubutabera maze yitabaza  urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugirango rumuheshe imitungo ye  ku buryo  rwaje kwemeza ko Nizeyimana Eustache na Niyigena Yvette  bagomba kuva mu nzu ya Nyirazuba kuko bayitijwe atari iyabo.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Jean Paul Mwitende,  waje mu gikorwa cyo kuvana  Nizeyimana Eustache muri iyi nzu ya Nyirazuba Flavia, yavuze ko uyu mugabo  yahawe integuza  zigiye zitandukanye kugira ngo ave muri iyi nzu ariko akanga kumva.

Agira  ati: “Igikorwa turimo ni icyo gusohora umuntu mu nzu y’abandi, yarayitijwe hanyuma nyuma asabwa kuyivamo ariko arabyanga, agenda ahabwa integuza zitandukanye  nazo turazifite hano ariko yanga kuzishyira mu bikorwa. Haje kwitabazwa inkiko haboneka icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ubu kuri iyi saha ni cyo turimo gushyira mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati: “Impamvu tuyimusohoyemo nuko yayitijwe agashakakuyigira iye kandi ntabwo ari iye! ifite nyirayo kandi nyirayo afite ibyangombwa byuzuye byemeza ko ari iye.”

Uyu muhesha w’inkiko avuga ko nta masezerano agaragara yabayeho hagati ya Nyirazuba na Nizeyimana ku buryo yaba yarayashingiyeho yanga kuva muri iyo nzu, ngo kuko  Nyirazuba yari yayimutije nkutije umwana we ngo yiteze imbere nkuko yabigenje ku bandi bana be.

  Umugore wa Nizeyimana Eustache, Mme Niyigena Yvette(P/gasabo)

Cyiza Eduard Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare akaba avuga ko igikorwa cyakozwe ari igikorwa cyo gutanga ubutabera, kubera ko Nizeyimana Eustache yatsinzwe urubanza yaregwagamo na Nyirazuba ariko akanga gushyira mu bikorwa ibyo yasabagwa.

agira ati :” bahawe igihe cyo kuva mu nzu igihe ntibacyubahiriza biba ngombwa ko hakoreshwa ingufu za Leta kugirango bavanwe mu nzu bityo Nyirazuba watsinze urubanza ahabwe ubutabera”.

Cyiza Eduard akomeza avuga ko kandi nta karengane kabayeho mu gusohora mu nzu uyu mugabo Nizeyimana, agira ati:”nta karengane kabayeho kuko hagomba kuvamo ibikoresho birimo maze hagasigara inyubako kuko hagomba gushyirwa mu bikorwa imyanzuro y’urukiko  ”

Aba basohowe mu nzu aribo Nizeyimana Eustache n’umugore we bakaba banze kugira icyo batangariza itangazamakuru kugirango bavuge icyatumye bashaka kugundira inzu itari iyabo.

 

Biseruka jean d’amour

 1,676 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *