Akarere ka Nyamagabe ishyamba si ryeru meya Mugisha ashobora kweguzwa

Imiyoborere ihamye ni imwe mu nkingi Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiraho ishyiraho imihigo n’imikorere mu nzego zibanze. Akarere ka Nyamagabe ko ntikabikozwa kuko byatangiye kuvuga ko umuyobozi wako atagicana uwaka nabo bafatanije.

Umwe mu baturage w’ Nyamagabe ati:” Ingero zitangwa ninyinshi ariko izishingirwaho ni igitugu akoresha no kutubaha abo bakorana kuva kuri ba visi meya no kubandi bakozi basanzwe.Ibirero nibyo byatumye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francicis amwihanangiriza akanamuhagurutsa mu nama yari yamuhuje na ba meya ku cyicaro cya FPR I Rusororo.”

 

Umwe mu bakozi b’Akarere utifuje ko izina rye ritangazwa yongeyeho ati:”Ikindi gikomeje kuranga imikorere idahwitse ya Meya Mugisha ishingiye ku mihigo ye itajya ishimisha abaturage ba Nyamagabe banagereranije igihe Munyentwali Alphonse akibayobora bahoraga ku isonga ritwara ibikombe.”

 

Bwana Kamari ukunze kunywera kwa Nyandwi avuga ko  yababajwe n’ifungwa ry;umuvandimwe wa meya  witwa Muhirwa Obed ukurikiranyweho kwiba umutungo wa Leta.  Kuko bivugwa ko Muhirwa Obed niwe Meya Mugisha yari yarashinze igikorwa cyo kwimura abaturage no kumenya i bisigara byose,dore ko bahayobora  bahazi kuko niba kavukire. Muhirwa rero na mukuru we barashyekewe bakora kwimura abaturage bakora inyandiko mpimbano babeshyaamazinaatabahokandiifarangarirasohoka. Ayamakosa akimara gusakara Mugisha yabwiye Muhirwa ati aho kugirango dufungwe twese wakwemera ugafungwa wenyine nzagufasha ufungurwe.

                  Meya wa Nyamagabe (photo:net)

Amwe mu makuru atangwa n’umugore wa Muhirwa akagera ku nshuti ze arahamyako kiriya gikorwa cyokubara imitungo itabaho ko bari ba byumvikanyeho none hakaba hafunzwe umwe gusa. Ikindi cyavuzwe hagati yababaga bobombi niuburyo bagambaniye uwari Gitifu w’Akarere kubera ko yababangamiraga mu nyungu nk’izo zose zo kunyereza umutungo w’igihugu.

 

Ubu mu Karere ka Nyamagabe haravugwa igitutu Meya ashyira kubaturage batuye I Nzega mu gace kazwi kuva kera ko gatuwemo n’Absilamu ababwira ko bagomba kwimuka cyangwa bagasana amazu yabo batayasana akabirukana. Bamwe banyi riyo mitungo tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kugirango Mugisha nabo mu muryango we batabirenza,badutangarije ko ububagiye guhunga bagata imitungo yabo bakazagaruka manda ye yararangiye cyangwa umukuru w’igihugu akabamukiza.Mu karere ka Nyamagabe havugwa kutarangiriza imanza abishyuza imitungo yabo yangijwe muri jenoside yakorewea batutsi. Ikindi abubatse ibagiro barabambuye mu gihe abateye indabyo kubera ko isoko ryari iry;umugore we barishyuwe.Uburero biravugwa n’umugore wa Muhirwa ko umugabo we nadafungurwa yiteguye kumena amabanga yose asigaye.

 

Ikindi kivugwa ni uburyo mu karere ka Nyamagabe hakomeje kugaragara intugunda ziterwa na Meya Mugisha. Abakozi bo mu karere ka Nyamagabe babaye ibikange kubera icyo gitutu cya Meya Mugisha abashyiraho.

Nyirubutagatifu Vedaste

 6,603 total views,  2 views today

2 thoughts on “Akarere ka Nyamagabe ishyamba si ryeru meya Mugisha ashobora kweguzwa

  • November 4, 2017 at 3:02 pm
    Permalink

    Ibi ni amatiku.
    Ni abantu baba bashaka gusebya umuyobozi. Dukorera Nyamagabe ariko ibibazo bihari ntabwo biterwa na Mayor. Nibyo muvuga bya mukuru we, siwe wamushyizeyo kuko hari procedure ya Mifotra igena uko abakozi ba leta bashyirwa mu myanya.
    Abo bakozi b’akarere baba bahwihwisa amagambo ahubwo nibo batubahiriza inshingano zabo bagamije nkana guca Mayor intege.
    Mayor wa Nyamagabe yihesha agaciro ntarya ruswa, ntajya mu bagore. Aritunze kandi arihagije!
    Abavuga ubusa ahubwo bazahura n’ibibazo we yigaramiye, kuko burya buri gihe iyo witoje kugendera mu mucyo nka Mugisha Philibert, ukuri kuragukiza.

    Sticks and stones can break his bones but words never hurt him.

    Mugire amahoro kandi mureke ibihuha

    Reply
  • November 10, 2017 at 7:17 am
    Permalink

    ARIKO MANA YANJYE IYO UMUNTU YANZWE ABA YANZWE AHUBWO SE PHILBERT KO ASHOBOYE NTAWE AHUTAZA AHUBWO BARIYA BA VICE MAYORS BE NIBO BAMUNANIZA BO BAJE ARI GATUMWA NIBA NA LAMBERT AKORA UBUGOME YIYOROBETSE NAHO PRISCA IMANA IZAMWISUBIRIZA ARATUKANA ARASUZUGURA MUGISHA NTIYAYOBOYE UMURENGE WA CYANIKA NI NDE MU BO BAKORANYE UTARABABAJWE N’UKO AVUYE MU MURENGE KUBERA UKUNTU NTACYO YARI ATWAYE ABATURAGE NIMUMUHARACINGE MUZAHARACINGWA BWIKUBE INSHURO ICUMI KUKO BYONYINE NA RACISM BARIYA BA VICE MAYORS BAGIRA ITEYE UBWOBA IBIBAZO BIRI MURI NYAMAGABE BIHURIYE HE NA MUGISHA SHA………………AHA MUJYE MUMENYA KO NTAGAHORA GAHANZE

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *