Ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu
None ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 04 Ukwakira 2017 imaze kuyikorera ubugororangingo.
- Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi ya III ruhuriweho n’Ibihugu byo mu Karere ruzatanga amashanyarazi angana na MW 147 ugeze.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo gusaba no guhabwa viza.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko ngenga rigenga amatora;
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
- Umushinga w’Itegeko rigena Imiterere y’Uburezi;
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 33/2009 ryo ku wa 18/11/2009 ryerekeye intwaro; – Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba;
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo koherezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Etiyopiya yashyiriweho umukono i Kigali, muri Repubulika y’u Rwanda, ku wa 28/04/2017;
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego Mpanabyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Etiyopiya yashyiriweho umukono i Kigali, muri Repubulika y’u Rwanda, ku wa 28/04/2017;
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo koherezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Zambiya yashyiriweho umukono i Lusaka, muri Repubulika ya Zambiya, ku wa 19/06/2017;
- Umushinga w’Itegeko ryerekeye Ibidukikije; – Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga Amashanyarazi mu Rwanda ;
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 09/10/2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) nk’Urwego ruyobora Ikigega Gihuriweho n’Abaterankunga ba Gahunda Nyarwanda y’Ubuhinzi Bushingiye ku Musaruro, yerekeranye n’Impano ingana na 9.250.000 z’Amadorari y’Abanyamerika agenewe Gahunda yo kuvugurura Urwego ry’Ubuhinzi, Icyiciro cya III;
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abacungagereza;
- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umukuru n’Umukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere;
- Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abagize Inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ishinzwe uburenganzira n’imibereho myiza y’abantu bafunze;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego Rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco;
- Iteka rya Minisitiri ryirukana abacungagereza mirongo itatu na batandatu (36).
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena imiterere n’imikorere ya Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu JOANNE LOMAS ahagararira United Kingdom of the Great Britain na Northern Ireland mu Rwanda, ku rwego rwa High Commissioner, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu MARTHA T.M PHIRI ahagararira Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda/African Development Bank Group, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
- Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi batandukanye mu myanya ku buryo bukurikira:
Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe/PRIMATURE:
- Bwana DUSINGIZIMANA Gratien: Governance Advisor;
- Bwana BIZIMANA Hamiss: Policy Analyst in the Government Action Coordination Unit
- Bwana NZARAMBA Emmanuel: Office Manager.
Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):
- Bwana FISHER Itzhak: Perezida w’Inama y’Ubutegetsi
Muri MINIJUST:
- Madamu URUJENI Martine: Head of Access to Justice Department;
- Bwana MUPENZI Narcisse: Head of Community Justice Division;
- International Justice and Judicial Cooperation Department: Senior State Attorneys:
- Bwana NDENGEYINKA William;
2. Madamu INGABIRE Joselyne;
3. Madamu GAKUBA Raissa;
4. Bwana HABIMFURA Silas;
5. Bwana KIZITO Jean Pierre.
Muri MINISANTE:
- Col. Dr. MUVUNYI Zuberi: Director General of Clinical Services;
- Dr. DUSHIME Theophile: Division Manager, Medical Emergency Services (SAMU).
Muri Minisiteri y’Ibidukikije:
- Madamu KABERA Juliet: Director General of Environment and Climate Change.
Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC):
- Dr. Gilles François NDAYISABA: Division Manager of Non Communicable Diseases;
- Dr. NIYITEGEKA Innocent: Medical Technology and Infrastructure (MTI) Division Manager.
Muri Kaminuza y’u Rwanda/UR:
- Madamu TENGERA Françoise: Deputy Vice Chancellor in charge of Administration & Finance.
Mu kigo cy’Ubuvuzi cyigisha cya Kaminuza (CHUB), Ibitaro bya Butare:
- Dr. SENDEGEYA Augustin: Umuyobozi Mukuru (Director General).
Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA):
- Bwana UWIMANA Leopold: Division Manager for Social and Affordable Housing Design and Development;
- Bwana RUHUMURIZA Dhanis: Division Manager for Government Building Rehabilitation, Instructions, Accommodation and Office Management;
- Bwana NSHIMIYIMANA Harouna: Division Manager for Regulation, Inspection and Audit;
- Bwana MPAYIMANA Protais: Division Manager for Rural Settlement Planning and Development;
- Bwana TWAHIRWA John: Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit;
- Madamu UMUGWANEZA Alice: Director of Inspection and Audits Unit.
Muri National Early Childhood Development Program:
- Bwana MUCUMBITSI HABIYAMBERE Alexis: Head of Nutrition & Hygiene Department;
- Madamu Freya ZANINKA De Clercq: Head of Early Development, Parent Education and Child Protection Department.
Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC):
- Bwana SONGA GASHABIZI Alain: Head of Law Research, Reform and Revision Department;
- Bwana IZERE Parfait: Law Revision Analyst;
- Madamu MUNEZERO Marie Jeanne: Research and Reform Analyst;
- Bwana NGABONZIZA Julien: Research and Reform Analyst.
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Abakomiseri bongerewe manda:
- Sheikh BISHOKANINKINDI Dawud;
- Madamu BUGINGO Emma Marie.
Mu Kigo cy’ Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA):
- Madamu MUKESHIMANA Claire: Corporate Services Division Manager.
Mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA):
- Bwana RUZIBIZA Hubert: Chief Executive Officer (CEO).
Mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA):
- Bwana MUNYAZIKWIYE Faustin: Deputy Director General.
Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB):
- Dr. USENGUMUKIZA Felicien: Head of Research Department;
- Bwana MBANDA Gerald: Head of Media Department;
- Madamu KAZAIRE Judith: Head of Service Delivery, GG & JADF Department;
- Bwana KANGWAGYE Justus: Head of Political Parties & CSOs Department;
- Madamu MUTAMBA Elizabeth (Beth): Head of Home Grown Solutions;
- Bwana KAYIGIRE Prince: Applied Governance Research Pool Division Manager;
- Madamu KAMIKAZI Sybille: Innovation & Governance Pool Division Manager;
- Madamu KIBERINKA Nicole: Service Delivery Division Manager;
- Bwana AFRIKA Alexis: Good Governance and JADF Division Manager.
Mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB):
- Bwana SAFARI Innocent: Chief Financial Officer (CFO).
Muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso (RFL):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana KARANGWA Charles, Perezida;
- Madamu ATUKUNDA Linda Grace, Visi Perezida;
- Bwana MWIKARAGO Emile Ivan;
- Madamu Ms. KABBATENDE AKINGOGA Annaise;
- Madamu UWINGENEYE Joyeuse;
- Bwana RUBANZANA Wilson;
- Bwana TWAGIRAYEZU Jean Marie.
Mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba (RWFA):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Dr. MUKURARINDA Athanase, Perezida;
- Madamu KAYITESI Marceline, Visi Perezida;
- Bwana NSANZABAGANWA Epimaque;
- Bwana NZEYIMANA Innocent;
- Madamu BAGUMA Rose;
- Dr. UWERA Claudine;
- Bwana SIBOMANA Saidi.
- Bwana MUGABO Jean Pierre: Head of Forest Department;
- Bwana TETERO François Xavier: Head of Water Resource Management Department;
- Madamu UMURERWA Denise: Corporate Services Division Manager.
Mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda:
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana SAGASHYA Didier, Perezida;
- Madamu NGANGURE Winifred, Visi Perezida;
- Bwana Mr. MUREKEZI Charles;
- Bwana BOSENIBAMWE Aimé;
- Madamu IKIRIZA Ruth;
- Bwana RUMAZIMINSI Seraphin;
- Madamu NSINGA Flora.
- Madamu NISHIMWE Grace: Head of Land Administration Department;
- Bwana Augustine MUKUNZI Emmanuel: Registrar of Land Titles of Northern Province;
- Bwana MUVARA Pothin: Registrar of Land titles in Eastern Province;
- Bwana MUYOMBANO Sylvain: Registrar of Land Titles in Southern Province;
- Madamu NYIRANSHIMIYIMANA Christine: Registrar of Land Titles in City of Kigali;
- Bwana TUYISENGE Jean Claude: Registrar of Land Titles in Western Province;
- Bwana RUTAGENGWA Alexis: Head of Department of Surveying, Land Use Planning and Mapping;
- Bwana RUTAGENGWA Faustin: Corporate Services Division Manager.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana NINGABIRE Yves Bernard, Perezida;
- Madamu KARENZI Annette, Visi Perezida;
- Bwana ASIIMWE Herbert;
- Bwana FURAHA David;
- Madamu MUTESI Cissy;
- Madamu IRAME Iza;
- Madamu MUKESHIMANA Dative.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana NGABITSINZE Jean Chrysostome, Perezida;
- Madamu RUGEMA Joshua, Visi Perezida;
- Bwana RWINKOKO Patrick;
- Madamu SHERI Alphonsine;
- Madamu KAYITESI Regina;
- Madamu ISUGI Marie Chantal;
- Bwana RUTUKU K. Richard.
Muri RWANDAIR:
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana KABERA Godfrey, Perezida;
- Madamu UWASE Patricia,Visi Perezida.
Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Madamu MUKASHYAKA Drocelle;
- Madamu GAFARANGA Brigitte.
Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB):
Abagize Inama y’Ubutegetsi:
- Bwana TURAHIRWA Ephraim, Perezida;
- Madamu DUSHIMIRE Alice.
Mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA):
- Bwana NKWIHOREZE Jackline, Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi
Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze /LODA:
- Madamu UWIMBABAZI Esperance: Director of Livelihoods Development Unit;
- Bwana KAYIGI Adolphe: Director of Planning Unit.
Mu Bindi:
A)Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa biteganyijwe ku itariki ya 9 Ukuboza 2017. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, mu Rwanda hateguwe icyumweru cyo kurwanya ruswa kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 9 Ukuboza 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa ”.
B)Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: – Isiganwa ku magare ryiswe “Tour du Rwanda” ku nshuro ya 9 rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2017; – Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze iya Ethiopia ibitego 3 kuri 2 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018). Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 12 Ugushyingo 2017.
- C) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 49 y’ Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ibigo bitanga Serivisi z’ubwikorezi bwo mu ndege/Annual General Assembly of the African Airlines Association. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kunoza ingamba z’uburyo Ingendo z’Indege zarushaho gutanga umusaruro muri Afurika.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
3,770 total views, 2 views today