Kurya igisheke birwanya indwara z’umutima na diyabeti
Kuva ku mwana kugera ku mukuru, twese ndacyeka ntawe utarigeze ahekenya igisheke, bamwe banacyita igikaju. Ni mu gihe kuko gifite uburyohe kandi mu gihe cy’izuba umutobe wacyo umara inyota.
Nyamara igitangaje ni uko nubwo cyifitemo isukari, atari nk’iyo gikurwamo kinyuze mu ruganda ahubwo ni isukari y’umwimerere, ifitiye umubiri akamaro ndetse ikanawurinda zimwe mu ndwara.
Igipimo cy’isukari iri mu gisheke (Glycemic Index) ni 43 bityo n’abarwayi ba diyabete bakaba batabujijwe kukirya. Impamvu ni uko isukari yo mu gisheke itunganyirizwa mu mwijima aho kuba mu mara nkuko bigenda ku isukari yavuye mu ruganda. Ibi bituma rero isukari nyinshi idakenewe isohoka bityo igipimo cy’isukari mu mubiri ntikizamuke.
Igisheke gifite intungamubiri na vitamini zinyuranye. Muri zo twavugamo
- Polyphenols, zikaba zizwiho kwirukana imyanda n’uburozi mu mubiri
- Calcium
- Potassium
- Magnesium
- Manganese
- Ubutare
- Amino-acids (ni zo zikora poroteyine ) nyinshi nka pipecolic acid, methionine, tryptophan, arginine , lysine, histidine, arginine na beta-alanine. Zose zizwiho gufasha umubiri gutwika ibinure.
Ese isukari yo mu gisheke uhekenya itandukaniye he n’iyakuwe mu gisheke mu ruganda?
Aha twibutseko n’ubundi ibintu byinshi tubona bivuye mu nganda, biba byavuye ku bimera. Mu ruganda rero hari ibikurwamo n’ibyongerwamo, urugero twavuga ishwagara (chaux acide) yongerwamo kugirango isukari uyibone kuriya ari udusaro, molasses yo ni nk’ibisigazwa kuko iratabwa nyamara nayo ifite intungamubiri. Ibi byose rero bituma isukari ukuye mu gisheke uhekenye cyangwa usekuye ubwawe ukora umutobe iruta kure isukari yo mu ruganda.
Akamaro k’igisheke ku buzima
· Kurwanya kanseri
Umutobe wo mu gisheke kuko urimo imyunyungugu inyuranye (nka calcium, ubutare, potassium, n’ibindi) biwuha ubushobozi bwo kurwanya kanseri zinyuranye kuko zitabasha kubaho ahantu h’amakera (alkaline). Rero bifasha kurwanya kanseri y’amabere kimwe na kanseri ya porositate.
· Bifasha mu igogorwa
Kubera harimo potassium nyinshi bifasha imikorere y’urwungano ngogozi. Si ugufasha mu igogorwa gusa kuko binarinda ndetse bikanavura impatwe.
· Birwanya indwara z’umutima
Kuko bifasha mu gusohora cholesterol mbi mu mubiri, birinda imitsi y’amaraso kwangirika , bityo umutima ukagira ubuzima bwiza.
· Bifasha abifuza gutakaza ibiro
Ibisheke birimo fibre zifasha mu ikoreshwa ry’ibinure mu mubiri bityo bigafasha mu kurwanya umubyibuho.
· Ni byiza mu kurwanya diyabete
Nkuko twabibonye igipimo cy’isukari kirimo si kinini, bityo nubwo kiryohera cyane ahubwo gifasha umubiri gusohora isukari idakenewe bityo ibyago byo kurwara diyabete bikagabanuka.
· Gusukura uruhu
Mu gisheke dusangamo alpha hydroxyl acids (AHAs) zikaba zizwiho kurwanya ibishishi, iminkanyari, n’ibindi biheri byo mu maso. Icyo usabwa ni ugusekura igisheke ubundi umutobe wacyo ukawoga wonyine mu maso, ukareka bikumiraho iminota 15 ubundi ukoga amazi meza nyuma.
- Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kukirya nibyo byonyine uba usabwa. Si ibyo gusa kuko kinafasha abagabo mu kongera umubare w’intanga.
- Mu gihe cy’izuba aho umubiri uba wacitse intege, aho kunywa ibyongera imbaraga biva mu nganda, wakihekenyera igisheke kuko uretse kongera imbaraga kizanakuvura inyota.
- Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Ndetse binafasha mu gusohora utubuye two mu mpyiko (kidney stones/calcul renal).
· Kurwanya indwara
Kuba harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma igisheke gifasha umubiri wacu kongera imbaraga z’ubudahangarwa ndetse bituma igipimo cya bilirubin kiba cyiza bityo bikarinda indwara z’impyiko ziterwa na mikorobi. Niyo mpamvu ku barwayi ba jaundise ari byiza kurya igisheke kuko bigabanya igipimo cya bilirubin kandi impyiko zidakoresheje ingufu nyinshi.
- Igisheke gifasha mu kurwanya impumuro mbi mu kanwa no kurwanya zimwe mu ndwara z’amenyo.
Ibyiza by’igisheke ni byinshi, gusa reka dusoze tukwibutsa ko kugihekenya cyangwa gusekura ugakamuramo umutobe byose bingana. Niba ufite ishinya n’amenyo byoroshye rero ntuziyangize ugihekenya, uzashyire mu isekuru ubundi ukuremo umutobe ube ari wo unywa.
2,208 total views, 1 views today