Bamwe mu baturage b’i Karenge bashima uruganda UMVIRIZA Ltd rwenga urwagwa mu bitoki
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko uruganda rwenga urwagwa ruzwi ku izina UMVIRIZA Ltd rwabafashije kwiteza imbere.Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Karenge mu Kagali ka Kangamba ahazwi mu Ryamugabo
Uru ruganda UMVIRIZA Ltd , rwenga inzoga zitandukanye zizwi nk’Urukerereza , Agaciro n’izindi. Bamwe muri aba baturage twabashije kuganira ni abatuye Karenge nyirizina abandi ni abatuye za Bihembe,Murehe na Nyakariro.Benshi bahawe akazi n’ uru ruganda abandi ni abahinzi b’ urutoki bishimira ko babonye isoko ry’ ibitoki byabo ndetse n’abandi bazinywa.
Bwana Jean twasanze mu gasanteri ka Ryamugabo, yavuze ko akunda kwinywera inzoga za UMVIRIZA Ltd, bitewe n’uburyohe bwazo.Undi mugabo utifuje ko izina rye ritangazwa yavuze ko amaze amezi atanu akora kuri uru ruganda. Ngo mu mezi atanu amaze ahakora amaze kugura inka n’andi matungo magufi ndetse bikaba byaramufashije kwishyura amashuri y’abana ndetse na mitiweli.
Ubwo twasuraga abahinzi b’urutoki ba za Bihembe na Nyakariro , bamwe batubwiye ko uretse abahawe akazi n’ uru ruganda bishimira ko bagenda biteza imbere biturutse ku mushahara bahembwa, abahinzi b’ urutoki nabo bishimira ko babonye isoko rihoraho ry’ ibitoki byabo.
Bwana Evaliste Sezirahiga, umuyobozi w’uruganda ( manager) UMVIRIZA Ltd, yatangaje ko muri iyi minsi batari gukora bitewe n’uko bahagaze kugirango buzuze ibisabwa na RSB( Rwanda Standard Board).Kandi bizeye ko mugihe gito baraba bamaze kubyuzuza neza , none bakandika basaba ko babasura ngo babemerere gukomeza akazi.
Ubwo twasuraga zimwe mu nyubako z’uruganda UMVIRIZA Ltd, twiboneye ko isuku bayigeze kure ndetse ko n’ibindi bikoresho birimo imashini ( nkuko muzireba ku mafoto hasi) byifashishwa mu gutunganya umutobe no gutara inzoga biri hafi kugeramo.
Aston Niyonsaba (A bachelor’s of science degree in food science yakuye muri KIST ), ushinzwe gukurikiranira bugufi imitunganyirize no kwenga izo nzoga ati:”ibintu biri hafi kujya mu buryo, kandi twizeje abakiriya bacu kuba bitonze kuko tuzaba urwAgwa rwiza, rujyanyen’igihe.”
Innocent Ndikubwimana, umushoramari akaba na nyiruruganda UMVIRIZA Ltd, yabwiye itangazamakuru ko, muri iki gihe badakora bitewe n’ibyo RSB, ibasaba nkuko twabivuze hejuru ashyumangira ko mu minsi mike imashini zizaba zagezemo.
Bwana Innocent Ndikubwimana, umushoramari UMVIRIZA Ltd ati:”Ati iriya mirimo yo gutunganya uruganda , itwara amafaranga menshi, byaba byiza leta igiye iduha inguzanyo z’igihe kinini , ikatworohereza kubona amacupa asabwa kuko kuyabona biruhije.Ikindi bakatugenera amahugurwa ahoraho ajyanye no gucunga no kwita ku biribwa n’ibinyobwa.
Uwitonze Captone
3,133 total views, 1 views today