INES-Ruhengeri imaze guhamya ibirindiro mubumenyingiro
Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Fabien Hagenimana, yibukije abanyeshuri biga muri iri shuri rikuru ko bagomba kwitoza kwikemurira ibibazo bahererye ku bumenyi bahabwa bakirinda kubufata nk’itara ryubitseho igitebo.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kugaragaza impano z’abanyeshuri bo muri iki kigo no kureba uburyo n’andi mahirwe urubyiruko rufite yabyazwa umusaruro, wabaye ku itariki 6 Ukuboza ku Cyicaro cy’iri shuri.
Padiri, Dr.Hagenimana yagize ati “Umwana mwiza umusiga yinogereza. Ibyo mwize ntimugomba kubigira nk’itara bacana bakaryubikaho igitebo, ahubwo muzongereho n’ibindi kuko ku isoko ry’umurimo murakenewe. Aya mahirwe ntimuzayapfushe ubusa.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye uru rubyiruko gushyira hamwe, kugira intego idaciriritse no kurangwa n’imyifatire myiza mu myigire yabo.
Ati “INES Ruhengeri ni umushinga utazarangira, murasabwa gushyira hamwe, kugira intego idaciriritse, mukiga mushyizeho umwete, mukagira ikinyabupfura ndetse mukamenya no kwicungira umutekano kuko ari kimwe mu bizabafasha kugera ku byo mwifuza.”
Niyonshima Jehovanis, umwe mu banyeshuri bo muri INES Ruhengeri ukora intebe, utubati n’imitako yifashishije umugano, ashishikariza urubyiruko gutinyuka bagakora imishinga kuko ubushobozi buboneka ari uko habanje igitekerezo kinoze.
Yagize ati “Nshimishwa cyane n’aho ngeze ubu mbikesha INES Ruhengeri kuko nagiye mu Budage kwiga ibijyanye no kwihangira umurimo, icyo nabwira urubyiruko ni ugutinyuka bagakora imishinga myiza kuko ubushobozi na bwo burahari, ubu umushinga wanjye umaze kumpa icyerekezo kuko nahaye akazi abantu 10.”
Iki gikorwa cyahuriranye no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2017-2018 muri INES Ruhengeri ndetse no kwakira indahiro za komite nshya y’umuryango rusange w’abanyeshuri INES SU (INES Students Union).
Usibye kuba INES Ruhengeri itanga uburezi, isanzwe igaragara no mu bikorwa biteza imbere abayituriye kuko itanga imbuto y’ibirayi mu turere tuyikikije, igatanga amahugurwa, ikaba yaratanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage bagera ku 1500 batishoboye muri uyu mwaka.
1,483 total views, 1 views today