Rubavu:Itorero ADEPR ryazamuye amabendera ku buryo butunguranye
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR mu Rwanda , batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko ibyo abayobozi ba ADEPR, bakoze byo kuzamura amabendera y’ibihugu bitandukanye mu masengesho yibihugu byabyajwe ubutumwa n’abazungu bo muri Suède umuryango ubahuje bawita UKIAMUKA.
byaba binyuranyije n’amahame ya leta. Ngo ibyo byabereye mugiterane cya ADEPR cyabereye mu Karere ka RUBAVU, mu gihe bamwe bakoraga inama mu rusengero, abandi barimo bazamura amabendera y’ibihugu byohereje intumwa . Ubundi UKIAMUKA bisobanura mugiswahiri Ushirika ya makanisa ya kipantecote ya africa ya mashariki na ya Kati.Muri icyo giterane harimo ibihugu by’u Rwanda , Burundi, Uganda ,Tanzania , Kenya , Soudan na Congo n’abanya Suède ari nabo banyiri torero
Kuzamura ayo mabendera ntibyavuzweho rumwe na bamwe mu bakristo kuko hari abagize ikibazo bavuga ko ayo mabendera yazamuwe hanze y’urusengero aho kuyazamura imbere mu rusengero nk’aho ari inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye.
Kubera izo mpamvu ngo umwuka si mwiza hagati y’abakristu n’abashumba ku bijyanye n’icyo gikorwa. Ngo kuko ibendera ry’igihugu ntawe urizamura cyangwa ngo aryururutse atari umuntu wabiherewe ubabasha ntanubikora atambaye imyenda n’ikirango k’igihugu.
Dore bimwe mu bitekerezo batwoherereje ngo byaba byagiye bicicikana ku kumbuga za gikirisito, bahuriyeho.
Umwe ati:’’Mfite ikibazo cy’amatsiko! Kuzamura ibendera ry’igihugu runaka mu rusengero hari isano byababifitanye n’ijambo ry’Imana? Ni iki bibiliya ibivugaho? Icya 2. Ese ubundi kuki mu nsengero hadashyirwaho amabendera ahoraho? Icya 3 Amasengesho ya UKIAMKA uretse gusenga hari nk’izindi mpuguro bashobora guhabwa n’ubuyobozi bwite bwa leta zigendanye n’igihugu yabereyemo?
Dore izindi comments
Inzu y’Imana ntiyubashywe yafashwe nka salle y’inama.
Ese yazamuwe na ba civile cg harimo abanyamutekano.
Izi ni comments
Uzi ko ahatari ingabo cg police rizamurwa na Dasso.
Ngizi coments kumbuga zitandukanye
Ibizababaho bazabyirengere!!
Yego rwose! Burya niwo mumaro wo kubana kurubuga nsangirana bitekerezo
Frere Manu ibendera rirakwiriye ahantu hose kuko Bibliya ibyemera
- Kubara 1:52
[52]Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy’amahema y’ababo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo nk’uko imitwe yabo iri. Andi maversets ndayaguha mu gikari
Nonese twe mugihe cyicyunamo mukuyacisha bugufi ko haza uwambaye imyenda yakazi ko na ba gitifu batayatinyuka? Mukomeze mutubwire
Yesaya 62:10 Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera.
Kubara :2:2
“Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe.
Ngibyo ibya ADEPR n’abayoboke bayo.
Uwitonze Captone
2,467 total views, 1 views today