Gakenke :BUMBOGO COFFEE UNION yeguriwe isoko
Kuwa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2017, mu Murenge wa Ruli habereye igikorwa cyo kwegurira isoko ryubatswe na INADES FORMATION RWANDA ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke ryeguriwe BUMBOGO COFFEE UNION ikaba ibumbiye hamwe amakoperative ya Kawa. Iri soko rizahurirwamo n’abaturage b’Imirenge ya Ruli, Coko na Minazi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aime’François yashishikarije abaturage b’Umurenge wa Ruli na Coko gukoresha isoko icyo ryagenewe, gukora kugira ngo abaturage bagere ku bukire dufatanyije mu iterambere rw’Igihugu.
Abaturage basabwe kandi kugira isuku ku mubiri, mu ngo ndetse no kugira isuku mu isoko ryeguriwe abaturage anasaba BUMBOGO COFFEE UNION gukomeza gahunda ya zoning.
Iki gikorwa cyitabiriwe na : Rukundo Alexis Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya INADES akaba anayihagarariye mu rwego rw’Amategeko, Uhagarariye Ingabo muri zone ya Rushashi SLt Steven Ngabonziza, Uhagarariye Station ya Police mu Murenge wa Ruli Fred Nkuranga ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Ruli na Coko.
Ubusanzwe, Umuryango INADES ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru igakorana n’amakoperative ahinga kawa akanayitunganya hakiyongeraho n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’ingo birimo biogaz n’ibindi.
Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke avuga ko ririya soko rije rikenewe cyane , dore rizabafasha kwisanzura no guhahirana n’abandi baturage baturutse imihanda yose. Abacuruzi bavuga ko iri soko ryaje ari igisubizo ku mutekano w’bicuruzwa byabo bifuje kuva kera kuko ubu bakorera ahantu heza hafite isuku nkuko mubyibonera ku mafoto.
Iri soko ntirizahahirwamo gusa n’abaturage b’Imirenge ya Ruli, Coko na Minazi nkuko twabivuze hejuru ahubwo rihahirwamo n’abandi bantu baturutse mu mirenge itandukanye iryegereye, abaturutse mu tundi turere, umujyi wa Kigali ndetse n’abaturuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi bihana imbibi.
Uwitonze Captone
1,964 total views, 2 views today