Ya magambo yo guhakirizwa agomba gucika

Perezida Kagame ubwo yasozaga umushyikirano wa 15 tariki 19 Ukuboza 2017 yasabye ko umuntu wese ugiye gutanga igitekerezo yajya agabanya gushimira ba nyakubahwa kuko bituma atinda gutanga igitekerezo cye.

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2017, mu nama nyunguranabitekerezo n’ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira iterambere ry’Abaturage mu kurebera hamwe ibyavuye mu ngendo bakoze kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere n’imirire mibi mu 2016/17, umuntu wese wafashe ijambo yagiye arasa ku ntego nta kuzarira.

Mu gihe mu minsi ishize hafi buri muntu yafataga ijambo yabanzaga kuvuga ngo urakomeza nyakubahwa kanaka, nyakubahwa kanaka,…kuri iyi nshuro  hafi buri muntu wese wafashe ijambo yakoresheje aya magambo “Murakoze, nitwa kanaka nshinze ikiniki” ubundi agahita atanga igitekerezo cye cyangwa akabaza ikibazo afite.

Ikindi Perezida Kagame yakomojeho mu mushyikirano wa 15 ni ikibazo cy’ ururimi rw’ ikinyarwanda Abanyarwanda cyane cyane abayobozi bavuga nabi, abandi bakakivuga bakivangamo idimi z’ amahanga.

Mu kiganiro ku buzima cyabereye mu nteko ishinga amategeko cyatambukaga kuri radiyo inteko ‘abayobozi bakomeje kuvuga bavanga indimi nk’ uko bisanzwe ntacyo bigeze bahindura’.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba, abo bafatanyije kuyobora iyi Minisiteri, abafatanya bikorwa b’ iyi Minisiteri ndetse na bamwe mubagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Mu bibazo byagaragajwe mu bibangamiye urwego rw’ ubuzima harimo ikibazo cy’ ibigo nderabuzima byanga gutanga serivise zo kuboneza urubyaro kubera ko bishamiye ku idini, n’ ibindi.

Minisitiri Gashumba wavuze ko abagabo bamaze kwifungisha burundu barenga ibihumbi 3000, yavuze ko abanyamadini bazaganira na Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE) ku bijyanye na serivise zo kuboneza urubyaro.

 1,280 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *