Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore ahurwa imibonano mpuzabitsina
Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa k’ingenzi ku muryango wabo,,iyo rero hari umwe utakishimiye bishobora gutera imibanire mibi muri uwo muryango. Abagore rero ni bamwe mu bashobora kutishimira gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’impamvu zitandukanye, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zishobora gutera umugore kumva adashaka bene icyi gikorwa gifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kubaka urugo.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera :
• Kugira ibibazo mu gihe ari mu gikorwa cyo guterwa akabariro : Umugore ashobora kuba ababara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,cyangwa se ugasanga ntagera ku byishimo bye bya nyuma,ibi rero bishobora gutuma nkaho azinukwa iki gikorwa.
• Imiti imwe n’imwe ishobora kugabanya ubushake : Hari imiti imwe n’imwe umugore ashobora gukoresha bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka. Muri iyo miti twavugamo nk’irinda kuzengerera (anti-seizure medications).
• Indwara zitandukanye : Hari indwara nyinshi zitera kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ,muri izo ndwara twavugamo nk’ Umuvuduko w’amaraso ukabije,Diyabeti,indwara z’umutima,za rubagimpande,n’izindi zitandukanye………….
• Kunywa Inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge : Nubwo hari ushobora kukubwira ko iyo yanyoye ubwoko bw’inzoga runaka aribwo agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ,nyamara ibiyobyabwenge si byiza kuko bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka.
- Umunaniro ukabije : Niba umugore yiriwe ku kazi,ndetse yanataha agakora imirimo itandukanye harikmo kwita ku bana mu gihe ari murugo maze ntabone umwanya wo kuruhuka ibi nabyo bishobora gutuma ananirwa bityo akumva adashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
- Kugabanuka kw’imisemburo ya oestrogen :Iyo umugore atwite cyangwa se yonsa,iyi misemburo ya oestrogen, iragabanuka , ibi rero bishobora gutuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka maze umugore ntagire ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
• Ibibazo bishingiye ku mibanire : Abashakanye bashobora kuba bafitanye utubazo muribo mbese muri macye batabanye neza,wenda bafitanye amakimbirane,ibi bigatuma kumva ushaka gutera akabariro bigenda kuko muri wowe uba wumva utamerewe neza .
Igabe Olga
2,613 total views, 1 views today