Burera: Ishuri E.S.Gahunga ryigisha amasomo ajyanye n’igihe.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.
Ubusanzwe,ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga) kiri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika ahazwi mu Gahunga k’abarashi.Iri shuri ryigisha amasomo y’icyiciro rusange ( Tronc commun), amashanyarazi, ubwubatsi, Mecanique génerale, Electronique ndetse n’ishami ry’ubuhunzi (agronomie).
Bwana Bayingana , umuyobozi wa E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga), yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iri shuri rimaze igihe kandi ryatanze umusaruro kuri benshi mu baryizemo kuko n’ubu ari indashyikirwa ku isoko ry’umurimo .Ngo abarangije muri iri shuri bahita babona akazi abandi bakihangira umurimo .
Aha avuga ko mu mashami yose bafite bigaragara ko yitabirwa cyane akavuga nko ku gitsina gore aho usanga bitabira amasomo y’ubumenyingiro nk’ubwubatsi , electricité ndetse na electronique.
Iyo mubona hejuru ni jardin ituburirwamo imbuto( ku biga ubuhinzi)
Ubwo umwe mu bayobozi ba WDA, yasuraga abanyeshuri biga ibijyanye n’amashanyarazi
Hari ubwuzuzanye mu kwiga imyuga
Nkuko bigarukwaho n’uyu muyobozi wa E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga ) , ngo bamaze kubona uburyo bwo kunoza ireme ngiro binyuze mu kwimenyereza no gukorerana mu bwuzuzanye( chantier formation), nkaho abanyeshuli bo mu ishami ry’ubwubatsi babasha kwipimira inzu bakayubaka kugeza yuzuye bagenzi babo bari mu ishami ry’amashanyarazi bakabyiga bimenyereza bashyiramo umuriro.
Ese abahiga biyumva gute?
Bamwe mu banyeshuli badutangarije ko ukurikije ko baje kwiga umwuga w’ubwubatsi, amashanyarazi n’ubuhinzi bahakuye byinshi bizabafasha mu buzima bwabo ndetse no kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Umwe ati: “hano tuhigira byinshi birimo n’ikoranabuhanga ubu nzi neza kwikorera igishushanyo cy’inzu (plan) kuri mudasobwa kandi nzi neza ko ibyo niga bijyanye n’igihe”.
Mu bijyanye no guteza imbere ubuhunzi ,Umuyobozi w’Ishuri Bayingana avuga ko iri shuri rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi muri aka Karere ka Burera ndetse n’ahandi mu gihugu muri rusange. Uyu muyobozi yemeza ko iri shuri rifasha abanyeshuri mu kubigisha amasomo ateza imbere icyaro kandi abaturage baturanye na ryo bakongererwa ubumenyi bubashoboza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakora cyane ko iri shuri riherereye mu Karere, abaturage bahinga ibirayi n’ibigori , imboga n’ibindi bikenerwa…
Uwitonze Captone
3,054 total views, 2 views today