RSB irahumuriza abakoresheje amata ya Picot yakuwe ku isoko n’uruganda ruyakora

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kirahumuriza abaturage ko mu igenzura cyakoze ku isoko ry’u Rwanda, nta mata y’abana yitwa Picot ahumanye ahari kuko afite icyo kibazo atemerewe kwinjira mu gihugu. Abaguzi ndetse n’abacuruza ayo mata y’abana ya Picot akorerwa mu Bufaransa bo bavuga ko batazi gutandukanya hagati y’amata yahumanye n’adafite ikibazo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, uruganda Lactaris rwo mu Bufaransa rukora amata y’ifu y’abana yitwa Picot rwatangaje ko hari amata rwatahuye ari ku isoko arimo uburozi bwo mu bwoko bwa salmonella bushora kugira ingaruka ku buzima bw’abana bayanyoye. Mu itangazo urwo ruganda rwahise rusohora, rwasabye ibihugu binyuranye ku isi harimo n’ibyo muri Afrika kwihutira kuvana ayo mata ku isoko no kuyasubiza ku ruganda.

Umucuruzi Irakoze elise agira ati, “..twe nk’abacuruzi twasaba ko leta yajya igenzura ibicuruzwa neza kugira ngo tutazagurisha ibintu byapfuye bikagira ingaruka ku bantu”

Bamwe mu babyeyi barimo n’abafite abana banywa ayo mata yitwa Picot, bavuga nta ngaruka aragira ku bana babo, cyakora bagasaba ababishinzwe kuba maso.

Mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ngo basanze ubwoko bw’amata y’abana ya Picot ahumanye ataragera mu Rwanda nk’uko bisobanurwa na Philippe Nzayire ushinzwe ubuziranenge muri RSB. Ati, “amata twagenzuye ibyo batubwiye ndetse tunapima muri labo ayo dufite ku isoko dusanga nta bwandu afite kuko icyo kiciro kitari cyakageze mu Rwanda. Nguhaye urugero aya dufite ahano urabona ko atangizwa na batchnumber 16, aya ntakibazo afite afite ikibazo ni amwe atangizwa na 17. Umuntu uzabona ya mata yaba aya picot, milmet na pepit junior azabanze arebe niba atangirwa n umubare wa 17 nasanga ari uwo akagira amatsiko yo kubaza.

Amata y’ifu y’abana yitwa Picot afite imibare iba yanditse mu ndiba y’igikombe itangizwa na 17 niyo yavumbuwemo uburozi bwa salmonera ishobora gutera abana ingaruka zirimo impiswi, kuribwa mu nda no kuruka, ndetse uruganda rwa Lastaris rwahagaritse n’andi mata yitwa Milmet na Pepti Junior atangizwa n’imibare 17.

uwicap@yahoo.com

 1,380 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *