Izamurwa r’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bishobora kongera amafaranga y’ingendo

Bamwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange baravuga ko izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi rishobora gutuma bagwa mu bihombo bityo bakifuza ko igiciro cy’ingendo cyazamurwa. RURA isobanura ko inyigo irimo gukorwa ariyo izagena niba ibiciro by’ingendo bikwiye kuzamuka.

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko basanzwe bahendwa na serivise zitandukanye zirebana n’imodoka zirimo ibikoresho byazamuye ibiciro muri iyi minsi; kuba kandi uyu mwaka waratangiranye n’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi, babibonamo igihombo gikomeye.

Umuyobozi was OMEGA Express, Hakizimana Thacien, agira ati, “Uyu munsi ipine twaguraga ibihumbi 60 ni 105, assurance twishyuraga ibihumbi 400 ubu ni 695 kuri ‘contre tiers’, kuri ‘tout risque’ yavuye kuri miliyoni 2 na 400 ubu ni miliyoni 4 n’ibihumbi 100. Ibintu byose byarazamutse. Twasabye RURA ko yakwiga ibiciro dutwariraho abagenzi bakareba icyo badufasha”

Nubwo abatwara abagenzi bataka igihombo gituruka ku izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu byo bakenera, abagenzi bo basanga izamuka ry’ibiciro by’ingendo rigomba kwigwaho n’inzego za leta zibishinzwe hatarebwe gusa inyungu za ba nyir’imodoka kugirango hirindwe ingaruka zagera ku bagenzi.

Karamuka Floduard, umuturage mu mujyi wa Kigali agira ati, “Ibiciro iyo bizamutse n’abaturage bibagiraho ingaruka ariko urumva n’abafite imodoka nta kundi babigenza batazamuye akazi kahagarara: leta ni ukureba ku mpande zose bakumvikana n’abatwara abagenzi bakajya hagati ntihagire uhomba.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishami ry’ubukungu muri RURA Rutimirwa Benjamin, ashimangira ko ibiciro by’ingendo bitazamurwa n’uko hashize ukwezi kumwe iby’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bizamuwe kuko haba hari n’ababuguze mbere buzamara igihe kiri hejuru y’amezi 9, cyokora ngo inyigigo irimo gukorwa izatangazwa mu gihe cya vuba niyo izemeza niba ari ngombwa kuzamura ibiciro by’ingendo.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, ku munsi w’ejo  Banki nkuru y’u Rwanda BNR yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ ibinyabiziga bigamije kurinda uru rwego igihombo. Ibiciro by’ingendo byo biheruka kuzamuka mu myaka 2 ishize.

uwicap@yahoo.fr

 1,414 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *