Nsengimana Jean Philbert wahoze ari Minisitiri wa MYICT yagizwe umujyanama wa Dr. Hamadoun Touré

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yagizwe umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Jean Philbert Nsengimana yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  wamuhaye izi nshingano zo kuba umuyobozi muri uyu muryangango. Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe akuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa ni we wafashe icyemezo cyo kugira Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré.

Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora ikigo mpuzamahanga mu itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Muri iki gihe ari kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko interineti y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

uwicap@yahoo.fr

 1,297 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *