Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi ba Afurika anitabira inama ya NEPAD
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari I Addis Ababa muri Ethiopia ahateganijwe inama ya 30 y’inteko rusange y’umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Aha umukuru w’igihugu akaba akomeje guhura n’abayobozi batandukanye mbere gato y’itangira ry’iyi nama.
Perezida Kagame yahuye na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria Addis Ababa muri Ethiopia. Perezida wa Repubulika kandi yabonanye na Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo yunze ubumwe ya Afurika.
Nyuma yitabiriye inama ya NEPAD ndetse n’amahuriro yiga ku mahoro n’umutekano birambye ku mugabane wa Afurika. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama ya NEPAD, yashimiye mugenzi we wa Senegal Macky Sall akaba n’Umuyobozi w’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bigize NEPAD, butumire yamuhaye muri iyi nama anamushimira imiyoborere yagize akamaro nk’uyoboye komite y’uyu muryango.
Perezida kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi yayifasha kuzamura umusaruro n’ubukungu bwayo. Ati, “NEPAD ni umugambi watangijwe mu rwego rwo guteza imbere gahunda zarushaho guteza imbere umugabane w’Afurika guteza imbere ubuhinzi mu kongera ibiribwa mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango ndetse n’Afurika yose.”
Muri iyi nama kandi izahuza abakuru b’ibihugu na za guvernoma kuva ku ma tariki ya 28 na 29 uku kwezi I Addis Ababa muri Ethiopia hazatangizwa umwaka wahariwe kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.
Ibi bije nyuma y’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu tariki ya 29 z’ukwezi kwa 1 muri 2017. Inama izahuza ibihugu bya Afurika yunze ubumwe izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Intsinzi mu kurwanya ruswa inzira irambye ku guhindura Afurika.
Ku wa 28 Mutarama 2018, mu gutangiza iyi nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame azatangira ku mugaragaro imirimo ye nk’umuyobozi w’uyu muryango aho asimbuye Perezida wa Guinea Conakry Alpha Conde wari umaze umwaka kuri uyu mwanya.
Muri iyi nama kandi nibwo Perezida Paul Kagame azageza kuri bagenzi be aho gahunda yo gukora impinduka muri komisiyo y’Afrika yunze ubumwe igeze ari nayo abereye umuyobozi.
Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni umwanya w’icyubahiro utorerwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Uyu mwanya uhabwa abakuru b’ibihugu bo mu bice bitandukanye by’uyu mugabane kuri manda y’umwaka umwe.
uwicap@yahoo.fr
1,257 total views, 1 views today