Ikigo cy’amashuri cyisumbuye cya Murundo mu Gahunga gitsindisha 90 %.
Ikigo cy’amashuri cya Murundo giherereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka MUSANZE neza neza ku muhanda wa Musanze -Cyanika mu rugabano rwa Gacaca na GAHUNGA.
Impamvu bavuga Murundo-Gahunga nuko kuva kera izina Gahunga ryakoze amateka mu Rwanda mu gihe cya Rukara ndetse iri zina niryo rituma Uturere twa Burera na Musanze tumenyekana.
Ni ishuri riri kwiyubaka ku buryo bwihuse ndetse n’abanyeshuri basoza ibizamini bya leta mu mashami y’ubwubatsi , comptabilité n’ubukerarugendo batsinda hafi 90%.Ni ikigo cyemewe na WDA.Kikaba gifite ibikoresho bihagije birimo za mudasobwa , ibitabo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ishami ry’ubwubatsi.
Ecole Technique Murundo yashyize ingufu mw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize cyane ko ari cyo cyerekezo igihugu gishaka.Kuba riri mu nsi y’ibirunga , abahiga ibijyanye n’ubukerarugendo bizabafasha gukora mu mahoteri ari mu Karere ka Musanze na Burera ndetse abandi bazafasha kuyobora ba mukerarugendo mu kujya gusura ingagi.
Bwana Enos, Represantant legal w’ikigo ati “ Iri shuru , Ecole Technique de Murundo riri ahantu heza imyigishirize yacu ijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko dufite mudasobwa nyinshi. Urugero nk’imikoro abanyeshuri baba bakoze cyangwa raporo z’ibyo bakora byose bifashisha mudasobwa”. Past.Enos Nsengiyumva,Representant legal
Akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryoroshya imirimo rikanabarinda umurundo w’impapuro kandi ko ari byo igihugu cyifuza .
Bamwe mu baturiye iryo shuri badutangarije ko, ishuri ry’imyuga rya Murundo rije gukemura ibibazo bijyanye n’ibura ry’akazi muri kariya karere.Uretse n’ibyo akaba , ari ingenzi kuko rifitiye akamaro igihugu.
Zimwe mu nyubako z’ishuri ( Photo:Gasabo)
Umwe mu babyeyi baharerera ati “Nashimishijwe n’uko Ecole Technique de Murundo yashyize ingufu mu kwigisha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Hari abiga ubukerarugendo , ubwubatsi n’iby’ubutaka kandi bafite ibikoresho bihagije n’abarimu. Ni intambwe nziza bagezeho.N’ibindi bigo babigireho”
Uwitonze Captone
2,569 total views, 1 views today