Abayobozi muri Leta,imiryango n’abikorera berekeje i Gabiro mu mwiherero
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu baratangaza ko kujya mu mwiherero ari umwanya ukwiye wo kunononsoreramo gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, atangaza ko hari intambwe ishimishije igenda iterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu mwiherero.
Abayobozi basaga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za leta, ibigo biyishamikiyeho, iby’igenga n’iby’ubucuruzi ni bo berekeje i Gabiro ahatangira umwiherero wa 15 w’abayobozi.
Ku cyicaro cya servisi za Ministre w’intebe ku Kimihurura, ni ho bahuriye babanza kuzuza ibisabwa mbere yo kurira imodoka zagombaga kubatwara.
Abagiye muri uyu mwiherero bawufata nk’umwanya wo gusesenguriramo ibibazo by’igihugu no kubishakira ibisubizo hagamijwe kwihutisha iterambere.
Muri uyu mwiherero uzamara iminsi 4 ni bwo hazatangazwa uko imyanzuro yafashwe mu wawubanjirije yashyizwe mu bikorwa hanasuzumwe izindi ngingo zizihutisha iterambere ry’igihugu.
www.gasabo.net/ 0785637480
1,510 total views, 1 views today