Hari ibikurikizwa kugirango abiga umwuga w’ubuvuzi babone umurambo w’umuntu bigiraho

Mu nkuru dukesha igihe ivuga ko ,

Umuco Nyarwanda ufata umubiri w’uwitabye Imana nk’uw’agaciro gakomeye ku muryango wa nyakwigendera ku buryo bishavuza benshi kubona hari abashaka kuwifashisha mu bundi buryo no kuwukoreraho ubufindo.

Itegeko nimero 04/2010 ryo ku wa 16/04/2010 ry’imikoreshereze y’ingingo z’umubiri n’ibikomoka mu mubiri w’umuntu mu buvuzi, mu nyigisho no mu buhanga rigena ko umurambo ushobora kwigishirizwaho abiga ubuvuzi nk’imfashanyigisho y’amasomo bahabwa.

Mu kiganiru iki kinyamakuru cyagirange   na Dr Gashegu Kagabo Julien, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi akaba n’Umuganga muri CHUB n’inzobere mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu (Anatomie), yasobanuye ku birebana n’uburyo umuntu atanga umubiri we cyangwa izindi ngingo akiriho bikazakoreshwa mu buvuzi cyangwa mu bushakashatsi yapfuye.

Dr Gashegu warangije Kaminuza mu 1989, agatangira kwigisha iby’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1995, avuga ko itegeko ritarajyaho we na bagenzi be bagorwaga no kubona imfashanyigisho ku biga ubuganga kuko bitari byemewe kwigishiriza ku murambo.

Yagize ati “Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ryatangiye mu 1964 ariko uko babikoraga simbizi. Ubwo nahageraga mu 1995 wasangaga kwigisha umuntu ngo indwara ifata urugingo runaka rw’imbere mu mubiri atarigeza arubona ari ikibazo, bisaba ko yakwigira ku mubiri umeze kimwe n’uwo azavura agiye mu kazi.”

Itegeko ryemerera abanyeshuri biga ubuvuzi kwigira ku mibiri y’abitabye Imana ryasohotse mu igazeti ya Leta mu 2010, nyuma y’ubusabe Dr Gashegu na bagenzi be bagejeje kuri Minisiteri y’Ubuzima, bakanifashisha abanyamategeko.

Nta kigo cyakira abashaka gutanga ingingo zabo mu Rwanda

Ingingo ya 3 y’itegeko ryo mu 2010 ivuga ko umubiri w’umuntu ari indahungabanywa bityo ko ibiwugize n’ibiwukomokaho bikoreshwa mu buvuzi bidashobora gucuruzwa.

Dr Gashegu yavuze ko mu gihugu nta tegeko ririho ryemerera umuntu gutanga urugingo rwe ngo ruzifashishwe niyitaba Imana.

Yagize ati “Mu Rwanda itegeko ntabwo ryemera ko umuntu agurisha urugingo rwe cyangwa umubiri we ngo napfa bizakoreshwe mu bushakashatsi nk’uko mu mahanga babigenza. Mu muco wacu umuntu ni ntahangarwa, ubikoze abikora ku buntu, ku bushake bwe nta kiguzi ategereje kandi isaha iyo ariyo yose igihe akiriho akaba yakwisubiraho.”

Yakomeje avuga ko kuba nta kigo cyakira abashaka ko ingingo zabo zizakoreshwa bapfuye ari uko uburyo bwo gutera ingingo bukiri hasi.

Yagize ati “Kuko mu Rwanda uburyo bwo gutera ingingo mu bantu butaratera imbere ntabwo icyo kigo gihari ariko uko ubuvuzi buzagenda buzamuka, numva ko cyazabaho. Mu Rwanda urugingo dushobora gusimburanya n’urundi bidasabye kujya mu mahanga ni imboni y’ijisho.”

Yongeyeho ati “Nta muntu n’umwe wari watanga umubiri we ku bushake ngo uzigishirizweho na za kaminuza igihe azaba yapfuye. Ibi ntibivuze ko tutabakoresha mu kwigisha kuko turabafite.”

Uko umurambo wigishirizwaho uboneka

Ingingo ya 14 y’itegeko ryemerera abanyeshuri kwigira ku mirambo ivuga ku ‘Kuraga umubiri’ isobanura ko umuntu wese ufite imyaka y’ubukure ashobora gutanga umubiri we mu gihe akiriho kugira ngo uzakoreshwe amaze gupfa. Ushobora gukoreshwa mu byerekeye ubushakashatsi, kwigisha abanyeshuri no kuvura abarwayi.

Dr Gashegu yavuze ko abenshi batabikora kuko batekereza ko yaba ari amahano ariko itegeko ryemera ko hakoreshwa umurambo mu kwigisha.

Ingingo ya 15 y’itegeko itanga uburengangira aho igira iti ‘Umurambo uri mu buruhukiro bw’ibitaro utashoboye kumenyekana cyangwa ntusabwe n’ab’uwapfuye ushobora gukoreshwa mu byerekeye ubushakashatsi, mu kwigisha abanyeshuri cyangwa mu kuvura abarwayi. Ibyo bikorwa iyo hashize amasaha mirongo irindwi n’abiri nyuma y’itangazo rinyuze kuri radiyo inshuro eshatu kandi bitangiwe uruhushya n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umuntu yapfiriye.’

Yavuze ko aho ariho bakomora umurambo wo kwigishirizaho kandi uba ubungabunzwe neza ku buryo nta ndwara watera abanyeshuri, abarimu n’abandi bawegera.

Yagize ati “Muri Laboratwari yacu ya ‘Anatomie’ mu Ishami ry’Ubuvuzi dufite umurambo umaze imyaka icyenda, kandi byose biterwa n’uburyo witabwaho kuko ushobora no kurenza imyaka 200.”

Itegeko rivuga ko mu gihe abaganga babonye umuntu wapfuye, ingingo ze hari abo zafasha babisaba abagize umuryango we babyemeza zigakoreshwa batabyemeza ntizikoreshwe.

source: igihe

 1,738 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *