Kivumu:Ikibazo cy’amasambu y’umuryango wa Mbarute cyavugutiwe umuti.

Mu minsi ishize mu mu Murenge wa Kivumu , mu Kagari ka Nganzo  I Rwinyoni bamwe  mu bana bo mu muryango wa nyakwigendera  Mbarute( niryo zina, yari afite ntiyigeze abatizwa)   bagiye,  bagirana utubazo dushingiye ku masambu , cyane ko bitwazaga ko mushiki wabo Sibomana Joella yayitwaye.Ubusanzwe umuryango wa nyakwigendera Mbarute ugizwe n’abana batanu: abahungu 4 n’umukobwa 1.Muri abo bana yasize hakaba hari uwitiranwa na se witwa Tacien Mbarute, utuye I Kigali .

Umwe mu baturage twaganiriye  ku kibazo  cy’amasambu  mu muryango  wa Mbarute yagize ati: “Ikibazo cy’amasambu  muri uyu muryango cyari ingorabahizi, kugeza ubwo bamwe babifungiwe, ariko ubu ibintu byatangiye gusobanuka  kurusha uko mubitekereza. Ubundi   gukiranura abantu bisaba twitonda . Niba musha gusigira umurage mwiza abana n’abaturanyi , ukemura ikibazo cyabo ntabogama.

Meya wa Rutsiro, asabanura uko bakemura ibibazo by’abaturage ( foto:net)

Umuturage utarashatse ko izina rye ritangazwa aganira n’ikinyamakuru Gasabo yagize ati” Twishimiye iki cyemezo  inzego zifite ubutabera mu nshingano zabo  kuba zarakemuye kiriya kibazo cy’amasambu cyane ko bose banyuzwe n’icyemezo cyo kugabana , n’ubwo bwa mbere byabanje kugorana.  

Undi muturage  ati :“ Impande zombi zanyuzwe n’iki cyemezo gusa byadusabye kubanza gusobanurira byimbitse aba baturage kuko ntibyari biboreheye ku ikubitiro kubyakira bitewe n’igihe kinini bari bamaze bahinga aya masambu, tukaba dushimira umuvandimwe wabo Hesron washakanye na mwishwa wabo Rachel, uburyo yabyitwayemo neza adashingiye ku marangamutima.

Uyu mugabo Hesron, akaba ari umucuruzi w’inyangamugayo mu mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gahondo.Akaba acuruza ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’ishuri, amabati na sima n’utundi tuconsho dutandukanye , abaturage bakeneye.

Uwitonze Captone

 1,432 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *