Nyabihu :Ikigo cy’amashuri Ecole des Lettres de Gatovu, intangarugero mu gatanga ireme ry’uburezi.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye « Ecole des Lettres de Gatovu « ,giherereye mu Kagari ka Gatovu,Umurenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba,  ni ikigo cya kera kizwi mu bijyanye no kwigisha indimi.

     Dr. Eugene Mutimura, minisitiri w’Uburezi ( F/net )

Nkuko bitangazwa  n’muyobozi w’ikigo  bwana Hakizayezu Callixte ( uwo mubona ku ifoto n’abanyeshuri )  ngo muri ibi bihe , ikigo  kihaye inshingano zo kuza ku isonga mu gutsindisha abana benshi . Ngo ushaka umugabo wo kubihamya azanyarukire muri REB, yirebere urwego Ecole des Lettres de Gatovu, ihagazeho.

Muri iki  kigo , nyuma y’amasomo mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwirinda za kirazira ,  abana bibumbira muri za clubs zitandukanye.by’umwihariko  umwaka ushize  wa 2017, abanyeshuri   n’abarimu babo bashinze  amatsinda yo kurwanya Jenoside (Anti-Genocide clubs) hagamijwe guhuza imbaraga mu gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ibi babyiyemeje kuwa 06 Nzeri 2017, mu kiganiro bahawe n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu Turere twa Nyabihu na Rubavu Ntezimana Jean Damascène ku gukumira Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, muri gahunda yo gukomeza ubukangurambaga bwa CNLG bugamije gushishikariza abantu b’ingeri zitandukanye kugira uruhare muri urwo rugamba.

Umuyobozi w’ikigo, bwana  Hakizayezu Callixte ati;”Dukora ibishoboka byose kugirango ikigo cyacu  Ecole des Lettres de Gatovu gikomeze kuba indashikirwa muri byose .Cyane ko dufite ibikoresho n’imfashanyigisho  bihagije.“

Bwana  Hakizayezu Callixte, asoza atangaza ko, Ecole des Lettres de Gatovu ,ibintu ari sawa , ubuyobozi bw’ikigo  buruzuzanya  niyo haboneka ibibazo ,  ni  ibibazo rusange  wasanga  hafi  mu mashuri yose yo mu Rwanda .Naho mu bijyanye n’imyigishiririze , abana batsinda neza nkuko twabyanditse hejuru  byumvikane ko  ireme ry’uburezi mu  icyo kigo rihagaze  neza , ikigo kikaba gifite isuku hose , abana bakaba barya neza .

 

Uwitonze Captone

 

 4,245 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *