Abacuruzi bahangayikishijwe n’abigana ibicuruzwa byabo maze bikabatera ibihombo

Bamwe mu banyenganda bo mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’abantu bigana ibikorerwa mu nganda zabo. Ikibazo cy’abigana ibicuruzwa hirya no hino ku isi ngo gihombya ibihugu ku gipimo cha % 2.5 by’ubucuruzi ku isi, mu gihe muri karere ka Afurika y’i Burasirazuba, miriyoni 500 z’amadorali ariyo ibi bihugu bitakaza ku mwaka.

Iyo urembye agafuka k’ibiro 10 k’ifu ya Kawunga uruganda rwa MINIMEX rupfunyika, ubona hari akandi gafuka nako kenda gusa neza nako gafuka.

Umukozi muri uru ruganda rwa MINIMEX Moses Ndayisenga ushinzwe ubuziranenge avuga ko iki gikorwa cyo kubigana cyabahombeje cyane kinatuma batakaza bamwe mu baguzi babo kuko abaguzi batangiye kubabwira ko ifu yabo ifite impumuro mbi, ubusharire ndetse no kugaragaramo ibishishwa.

Ikibazo cyo kwigana ibicuruzwa mu Rwanda, kinavugwa na bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bacuruza ibikoze mu bikomoka ku mabuye y’agaciro byambarwa, abacuruza amavuta yo kwisiga ndetse nabacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kibazo cyo kwigana ibicuruzwa ku isi, ngo isi ihomba 2.5% by’ubucuruzi bwose ku buryo ibihugu bitakaza ama miriyari menshi mu madorali y’Amerika. Afurika y’i Burasirazuba gusa ngo ihomba miriyoni zisaga 500 z’amadorali ya Amerika buri mwaka bitewe no kwigana ibicuruzwa.

gasabo.net

 1,315 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *