I Kigali hatangiye Inama yiga ku ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afrika
Kur iuyu wa kabir itariki ya 6 werurwe, 2018 I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga yiga kushyirwaho ry’isoko rusangeya Afrika.
Ni inama yitabiriwe n’Abayobozi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu byose uko ari 54 bigizeumugabane wa Afrika,bakaba barikwigira hamwe uburyo bwo gutangiza isoko rusange rya Afrika.
Atangiza iyi nama kumugaragaro Ambassaderi Albert M.Muchanga Komiser iw’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ushinzwe ubucuruzi n’Inganda yavuzeko iki gice batangiye muri uyu mwaka cyo gushyirahoamasezerano n’amategeko agenga ububucuruzi, ari igice cy’ingenzi cyane.
yakomeje avugako bagomba gushyira imbaraga mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kuko buzafasha kohereza ibicuruzwa hanze bijya mu bihugu byateye imbere.
Yavuze kandi ko mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryangowa Afrika yunze ubumwe muri Mutarama 2018,yemejeko kuri 21 Werurwe, 2018 hazaba inama idasanzwe aho hazasinywa amasezerano n’amategeko agendanye n’isoko rusange ryaAfrika, ikaba ariyo mpamvu bateraniye hano I kigali mu rwego rwo gutegura iyo nama no gutunganya ibikenewe.
Prudence Sebahizi, Komiseri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe ushinzwe ubujyanama mu ishyirwaho ry’isoko rusangerya Afrika yavuzeko iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri aho bari kurebera hamwe ishyirwaho ry’amasezerano n’amategeko agenga isoko rusange ryaAfrika,
Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro yayo ya kabiri, nyumay’iyayibanjirije yabaye muri Gashyantare umwaka ushize wa 2017 yigaga ku buryo hashyirwaho isoko rusange rya Afrika. Biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 09 Werurwe uyu mwaka.
Havugimana Eliezel
1,476 total views, 1 views today