Uwahanze Facebook amakosa akora ngo niyo atuma ikomera
Umuyobozi akaba n’uwashinze urubuga rwa facebook avuga ko amakosa yagiye akora nyuma yo gutangiza uru rubuga yatumye agenda amenya byisnhi, bikamufasha kubaka ikigo gikomeye.
Ibi Zuckerburg yabibwiye itangazamakuru, asaba imbabazi kubera amakosa aherutse gukorwa ubwo facebook yibwagwa amakuru y’abakiriya bayo, agakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yiteguraga amatora muri 2016.
Zuckerburg udahakana iby’amakosa facebook ikora avuga ko kuba yarashinze facebbook ari muto nta bunararibonye afite ku mikorere y’ikoranabuhanga byagiye bituma havugaka amakosa menshi ku kigo akuriye kandi akagira ingaruka ku bakiriya bayo, ndetse bikamuzanira n’igihombo, ariko ko k’urundi ruhande byafashije ikigo gukomera kuko byatumye yigira ku makosa, akarushaho gukosora.
Ubwo yari ari imbere y’itangazamakuru yagize ati « Natangiye uru rugendo ndi muto kandi nta bunararibonye. Nakoze amakosa mu bya tekiniki ndetse n’ubucuruzi. Nahaye akazi abantu batagakwiye. Nizeye abantu batabikwiye. Nanashyize hanze ibicuruzwa bitigeze bibasha kurenga umutaru ugereranyije n’ibishobora kuba ku bantu mu buzima bwabo bwose.”
Mu minsi ishize ubwo yahamagazwaga gusobanura amakosa facebook yakoze mu iyibwa ry’amakuru y’abakiriya bayo, yavuze ko ntacyo yishinja ariko kuri iyi nshuro noneho abashije kwemera amakosa ikigo cyakoze.
Mark yemera ko facebook yibwe amakuru n’ikigo « Cambrige Analytic » gitanga ubujyanama ku Bijyanye na politiki kikayifashisha mu bikorwa byo kwamamaza Donald Trump, akaza no gutsinda amatora ya leta zunze ubumwe z’Amerika.
Amakosa facebook yakoze ni uko itabashije gushyiraho uburyo bwo kugenzura program zishobora kwifashishwa mu kwiba amakuru y’abakoresha facebook kandi iba isabwa kurinda amakuru y’abakiriya bayo, bityo bikaba intandaro yuko akoreshwa n’ibigo bimwe na bimwe mu nyungu zabyo.
Ati « Ndasaba imbabazi ko ibi byabayeho. Dufite inshingano y’ibanze yo kurinda amakuru y’abantu, niba ibi tutabikoze ntabwo dukwiye amahirwe yo kubaha serivisi. Inshingano yacu uyu munsi ni uguharanira ko ibi bitazongera kubaho, Iki ni ikintu iyo nsubije amaso inyuma nicuza kuba tutarakoreye igihe. Ndatekereza ko tutabikoze uko bikwiye.”
Zuckerburg uvuga ko yatangiye ari umwana yashinze facebook afite imyaka 19 y’amavuko, ayitangiza ku mugaragaro mu mwaka wa 2004, agenda ayagura ari nako ashyiramo abakozi bashya ngo yicuza ko yagiye akoresha abatabikwiye, kugeza ubu bikaba bimaze kumuhombya agera kuri miliyali 60 z’amadolari.
Igabe olga
3,061 total views, 2 views today