Ecobank yatanze 2 500 000 Frw yo gufasha urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Abayobozi n’abakozi ba Ecobank Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri.

Aba bakozi bari barangajwe imbere n’abayobozi bakuru b’iyi banki, babanje gufata umunota wo kwibuka, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 12, barimo ibihumbi bitatu bishwe bakuwe mu ishuri ryahoze ari Eto’o Kicukiro tariki ya 11 Mata 1994, aho bari bagiye bizeye kurindwa n’ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro ariko zikaza kubasigamo bonyine Interahamwe zikahabasanga zibajyana kubicira i Nyanza.

 

Umuyobozi Mukuur wa Ecobank, Alice Kilonzo Zulu (ibumoso) n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Shumbusho Vianney

Uru rwibutso kandi rushyinguyemo indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, yakuwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.
Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nyubahirizategeko wa Ibuka asobanura amateka y’uru rwibutso, yavuze ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zagaragaje ubugwari bukomeye.

Ati “Abiciwe aha ni abantu bari biyambaje ingabo z’umuryango w’abibumbye zari muri Eto’o zifite ibikoresho bihagije, ariko ntacyo zabikoresheje kuko zarenzeho nyuma y’iminsi ine gusa abantu bazihungiyeho, zivuga ko misiyo zari zifite mu Rwanda irangiye ko zisubiye iwabo, hanyuma zifata ibikapu n’imbwa bari bafite bazishyira mu modoka bajya ku kibuga cy’indege basubira iwabo.”

Ahishakiye yavuze ko bibabaje kuba nta n’uwagerageje gukiza uruhunja nibura ngo barumwambure ariko yabitekereje.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Alice Kilonzo Zulu yavuze ko gufata umwanya wo gusura urwibutso nk’abakozi ba Ecobank, ari ugusigasira amateka ngo ibyabaye bitazongera kuba.

Yagize ati “Twaje gufata umwanya ngo twibuke abantu bishwe bazira ubusa tunibuka abarokotse. Turibuka ibyo Perezida yavuze ko amateka agomba kuvugwa uko ari nubwo ababaje kuko tudashaka ko ibi byongera kuba. Turi hano nka banki ngo twerekane ubushake bwacu ko twifatanyije n’igihugu.”

 

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda, Shumbusho Vianney yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukura isomo mu kuba ingabo za Loni zaratereranye abatutsi bicwaga zikigendera.

Ati “Ubutumwa twahakuye ni uko ari twe twenyine tugomba kwigira Tugomba kumenya nk’abanyarwanda ko bitagomba kongera kuba na rimwe aha cyangwa ahandi hose ku isi. Ngira ngo ni na yo mpamvu mujya mubona twohereza ingabo zacu mu mahanga kujya kubungabunga umutekano kuko twabikuyemo isomo rikomeye.”

Shumbusho yanashimiye ingabo za RPA zabashije kurokora bamwe mu bo Interahamwe zari zasize ari intere, zisigaje kugaruka kubahorahoza.

Ecobank ikaba yatanze amafaranga  2 500 000 Frw yo gufasha kubungabunga neza uru   urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

biserukajeandamour@gmail.com

 1,704 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *