Gicumbi: Ntibarangiriza imanza ku gihe kubera inshingano nyinshi

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandukanye tugize Akarere ka Gicumbi bavuga ko kuba batarangiriza imanza ku gihe nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, babiterwa n’inshingano nyinshi bafite mu kazi.

Mu gihe hari abaturage batuye muri aka Karere ka Gicumbi  bavuga ko hari  abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batagira umwete wo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko wo kurangiza urubanza kumuntu uba  watsinze uwo baburanaga.

Uwamungu Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Yaramba, mu Murenge wa Nyankenke avuga ko kugira inshingano nyinshi biri mu bituma badahita barangiza urubanza mu gihe cyagenwe , agira ati ”kuba turi abanyamabanga nshingwabikorwa tukabifatanya no kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ntabwo bitugora cyane ariko hari icyo bidindiza mu kurangiza imanza  ku gihe”

Ibi kandi  bigarukwaho  na Mukamana Jeanne d’Arc,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyami  mu Murenge wa Rukomo. Ati ”urangirizwa urubanza aba afite amashyushyu yo guhabwa ibintu bye, ugasanga umuntu aragushyiraho igitutu ngo umurangirize urubanza kandi ufite ibindi  ugomba gukora, iyo umuhaye undi munsi we yumva ko wanze kumurangiriza urubanza ”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa avuga ko  abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagiyeho kugira ngo bagire icyo bafasha abaturage kandi nta kiguzi , agira ati ”abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagiyeho kugira ngo bafashe abaturage , aho babarinda gusiragira, gukora ingendo ndende ndetse no gutakaza amafaranga”.

Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ni umukozi wa Leta ufite imirimo ashinzwe ahabwa n’itegeko ububasha bwo kuba umuhesha w’inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo. Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga harimo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari, Abungirije abayobozi b’ibiro by’ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage , Umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza,umuyobozi wa gereza, n’abandi babihererwa ububasha n’itegeko.

Umuhesha w’inkiko wo ku rwego rwa Akagari yemerewe kurangiza  gusa imanza zaciwe n’inkiko gacaca kimwe n’ibyemezo byafashwe na komite y’abunzi.

Biseruka jean d’amour

 1,415 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *