Tariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi barenga 6000 biciwe kuri Paruwasi ya Musha
Muri bimwe mu byaranze itariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi barenga 6,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha bishwe n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba Leta.
Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare no mu Mujyi wa Kigali.
Abatutsi kandi biciwe mu Kigo Iwacu ku Kabusunzu muri Nyakabanda na Mageragere, ahari ku biro bya Komini Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere.
Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo nabo barishwe barashira. Abari bahungiye ku Kiliziya ya Kabarondo (mu Karere ka Kayonza), nabo barishwe bose.
Iyi tariki kandi ntiyasize abatutsi bari bahungiye mu Rwinkwavu (mu Karere ka Kayonza) mu nzu z’abazungu bacukuraga amatini.
Abatutsi biciwe ahitwa Gisizi na Gasamba kuri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Kayenzi ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi.
Abari bahungiye ku ishuri ribanza rya Kagirwamana muri Bumbogo nabo icyo gihe barishwe.
Abasirikare n’Interahamwe bishe abatutsi bari bahungiye kuri Centre de Sante ya Jali, ubu ni mu Murenge wa Jali. Bari bizeye ko abasirikare babarindira umutekano, kuko hari hegereye ikigo cya gisirikare. Babica bavuga ngo bagire vuba kuko Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zigeze Kabuye.
Abatutsi bari bahungiye kuri Centre ya Birembo muri Bumbogo nabo niwo munsi bishwe. Abari bahungiye i Kayenzi ku rusengero rw’Itorero ADPR mu Karere ka Bugesera barishwe bose.
Hagati y’itariki 12-13 Mata 1994, Abatutsi bo ku Muyumbu (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) cyane cyane abari bahungiye kwa Rutabubura, barishwe bose.
Muri komini Bicumbi yari iherereye ku birometero 20 uturutse mu Mujyi wa Kigali Interahamwe zishe abatutsi barenga 350.
Hishwe Abatutsi muri Gihundwe (Shagasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe ku rusengero rwa ADEPR.
Hishwe abari i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Nyakaga bicirwa ahitwa Nyakagoma, abari i Mariba muri Nyabitekeri, ab’i Kibogora muri Kanjongo bicirwa ahahoze Komine Karambo, ab’i Gatamu mu Bushenge bicirwa ahitwa i Gashirabwoba ndetse munsi y’amashuri ya Ntama hiciwe abana b’Abatutsi 12 mu Murenge wa Rugerero muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
uwicap@yahoo.fr
1,415 total views, 3 views today