Rubavu: Polisi yahuguye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha
Kuwa kane tariki ya 12 Mata 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yahuguye urubyiruko rusaga 130 rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volonteers in Community Policing-RYVCP) rwo mu murenge wa Nyundo, ibakangurira kunoza ubufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze no kuzuza neza inshingano zabo.
Muri aya mahugurwa yabereye mu cyumba cy’inama cya Seminari nto ya Nyundo, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) mu karere ka Rubavu , Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza, yabanje guha ikaze abari bayitabiriye, akomeza abibutsa amavu n’amavuko y’ihuriro ryabo rizwi nka Rwanda Youth Volonteers in Community Policing (RYVCP) n’inshingano zayo.
CIP Nyiraneza yagize ati:’’ RYVCP ni ihuriro ry’u Rwanda rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ni ihuriro ryashyizweho mu rwego rwo kurwanya ibyaha, bitewe n’ubushake urubyiruko rwagaragaje mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane ko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda.”
Yakomeje ababwira ati:”Mufite inshingano zikomeye kuko muri ijisho rirebera ubuyobozi bw’igihugu n’inzego z’umutekano aho mutuye, bityo hagomba kubaho imikoranire n’inzego z’umutekano cyane cyane mu guhana amakuru hagamijwe gukumira icyaha kitaraba.”
CIP Nyiraneza yabasabye kandi kuba hafi abaturage bakamenya ibibazo biri mu miryango kugirango bikemurwe.
Yagize ati:’’Mugomba gukurikiranira hafi imibereho y’abaturage, mukamenya uko ihagaze mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwabo no gukumira amakimbirane yayigaragaramo, ikibazo kigaragaye kirenze ubushobozi bwanyu mukakimenyesha ubuyobozi kugirango gikemurwe hakiri kare.”
Yaranababwiye ati:”Ni byiza ko mushyira imbaraga mu gukurikiranira hafi ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri kuko gahunda ya Leta ari uko umwana wese ajya ku ishuri, bityo iyo aritaye aba ari uburenganzira bwe avukijwe. “
CIP Nyiraneza yasoje abakangurira kujya bashakisha kandi bagatanga amakuru ku bijyanye n’ibiyobyabwenge kuko aribyo byangiza ubuzima bw’urubyiruko bikanabashora mu byaha bitandukanye.
Uhagarariye uru rubyiruko mu murenge wa Nyundo Nshizirungu Edison, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufasha n’amahugurwa ibagezaho, anakangurira urubyiruko guhagurukira ibikorwa bibateza imbere.
Yagize ati:’’Turashimira cyane Polisi ku bufasha n’impanuro iduha mu buryo bwo kunoza inshingano twiyemeje, nkaba nsaba bagenzi banjye ko twakorana umwete, tukegera abaturage tukamenya ibibazo bafite, kandi tugakorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi kugirango bibashe gukemurwa ku gihe.”
Yasoje yibutsa urwo rubyiruko kwibumbira mu makoperative, baegera ikigega cyashyiriweho guteza imbere urubyiruko (BDF), kikabaha ubufasha bwo kwiteza imbere ku buryo bworoshye.
1,235 total views, 82 views today