Umumotari yatanze amakuru yatumye hafatwa abantu binjizaga mu gihugu urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi abantu babiri binjizaga mu gihugu ibiro 420 by’urumogi.
Aba batawe muri yombi kubera amakuru yatanzwe n’umumotari bari bakodesheje ngo bagende imbere y’imodoka yari irimo uru rumogi bareba niba inzira ari nyabagendwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko urwo rumogi rwari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4, ifite nomero ziyiranga RAD 406G.
Ba nyiri urwo rumogi ni Kajeneza Jeannette w’imyaka 38 na Hakizimana Jean Bosco w’imyaka 39.
CIP Gasasira yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’uyu mumotari ko hari urumogi rutwawe muri iyi modoka, Polisi yahise ishyira abapolisi mu muhanda ngo nibageraho bayihagarike abo banyabyaha bafatwe.
Yavuze ko Hakizimana yakodesheje uyu mumotari ngo amutware kuri moto, akagenda avugana na Kazeneza wari ubari inyuma atwaye imodoka irimo urwo rumogi, akamubwira ko nta bapolisi bari mu muhanda.
Yavuze ati:”Uyu mumotari yagendaga yumva ibyo Hakizimana yari atwaye yagendaga avugana na Kazeneza wari ubari inyuma, nibwo yagize amakenga abimenyesha Polisi kuko imodoka yavaga Rubavu yerekeza Musanze ifatirwa mu karere ka Nyabihu hafi ya Mukamira.”
CIP Gasasira yashimye uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, n’imbaraga bakomeje gushyira mu guhashya ababyinjiza mu gihugu batangira amakuru ku gihe.
Aha yavuze ati:”Turashimira uyu mumotari wanze kuba icyitso cy’aba banyabyaha, ahubwo agahitamo neza agatanga amakuru yatumye bafatwa.”
CIP Gasasira yavuze ko ibyakozwe n’uyu mumotari bigaragaza ko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage iri kubyara umusaruro, aho bakomeje gutanga amakuru afatika atuma abanyabyaha bafatwa bataragera ku migambi yabo mibisha.
Yavuze kandi ati:”Twamenye inzira hafi ya zose abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha, kandi tuzakomeza gukorana neza n’abaturage ngo abazishora muri ibi byaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
Aba bafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.
Source/police.gov.rw
Biserukajeandamour@gmai.com
1,655 total views, 1 views today