police ivuga ko umuyobozi w’ikinyabiziga utambaye ibimurinda aba ashyira ubuzima bwe mu kaga.

Umukandara wo mu modoka, zaba izitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo zibamo imikandara iboneka ku ntebe y’uyitwaye no ku zindi ibereyeho kurinda abari muri icyo kinyabiziga guhura n’ibyago igihe habaye impanuka cyangwa habayeho guhagarika imodoka bitunguranye. Ku bagenda kuri moto, ingofero ifasha kwirinda ibyago igihe habaye impanuka.

Kutabyambara (umukandara n’ingofero), cyangwa kubyambara nabi ni ugushyira ubuzima mu kaga kuko umuntu ugenda muri cyangwa kuri ibyo binyabiziga nta bwirinzi bw’impanuka aba afite. Ntitwabura kandi kuvuga ku bantu batambara ingofero uko bikwiriye; bayifatira hejuru y’umutwe; cyane cyane abagore n’abakobwa kugira ngo itangiza umusatsi yabo; ndetse n’abatambara umukandara neza bakawufatira ku nda ntibawinjize ahabugenewe. Umukandara n’ingofero byambawe nabi nta cyo biba bimariye ubikora kuko igihe impanuka ibaye nta cyo bimufasha mu byerekeranye no kuyimurinda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yagaragaje ko abatwara imodoka na moto ndetse n’abagenda muri (kuri) ibi binyabiziga barangwa na bene iyi migirire baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa;  kandi ko usibye n’ibyo binyuranyije n’amategeko; ibi akaba yarabivuze ku wa mbere tariki 16 z’uku kwezi.

Yagize ati,”Iyo habayeho guhagarika imodoka bitunguranye, kwambara umukandara birinda uyitwaye gukubita umutwe ku kirahuri cy’imodoka cy’imbere (Pare brise), kuba yakubita agatuza kuri Diregisiyo n’ibindi byago.”

Yakomoje ku bafatira ingofero hejuru y’umutwe n’abatayifunga uko bikwiriye agira ati,”Iyo ingofero idafunze neza nta cyo iba imariye umuntu uri kuri moto. Iyo habaye impanuka cyangwa utwaye moto ahagaze bitunguranye; ingofero igwa hariya ; uwari uyiregetse ku mutwe akagwa hariya. Utwaye moto agomba kuba yambaye neza ingofero yabugenewe; kandi n’uwo ayitwayeho agomba kuba ayambaye uko bikwiriye.”

SSP Ndushabandi yagize kandi ati,”Abambara umukandara n’ingofero ari uko bageze hafi y’aho Abapolisi bari; bamara kuharenga bakabikuramo baragirwa inama yo gucika kuri iyo migirire inyuranyije n’amategeko; ikaba  kandi yashyira ubuzima bwabo mu kaga utaretse abandi bakoresha umuhanda.”

Yasabye abagenzi kwirinda kwigira ba ntibindeba igihe babonye umushoferi atwaye imodoka atambaye umukandara cyangwa awambaye nabi; aha akaba yaribukije ko ubibonye yakohereza ubutumwa bugufi kuri nimero za telefone zanditse ku rupapuro rumanitse hejuru y’utwaye imodoka (imbere).

Yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana zikanakomeretsa abantu.

 1,257 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *