Bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bazamuwe mu ntera
Tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abofisiye Komiseri, Abosifisiye bisumbuye n’Abofisiye bato 236.
Iyo nama kandi yemeje Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera Abasuzofisiye n’Abawada 1059.
Mu ba ofisiye komiseri bazamuwe harimo CP Charles MUSITU wahawe ipeti rya Deputy Commissioner General of Prison (DCGP), mu gihe ACP Peter Kagarama, ACP John Bosco Kabanda na ACP Thomas MPEZAMIHIGO bahawe ipeti rya Commissioner of Prison (CP).
SSP Edouard Wakubirwa, SSP Alexis Kimenyi BAHIZI, SSP Emmanuel Rutayisire, SSP Camile Gatete, SSP George Ruterana and SSP John Karasira bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Prison (ACP)
Iteka rya Perezida N°31/01 ryo ku wa 24/1/2018 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abacungagereza, mu ngingo yaryo ya 17, rivuga ko Abofisiye bahabwa amapeti kandibakazamurwa mu ipeti ryisumbuye n’iteka rya Perezida.
Abasuzofisiye kimwe n’abawada bahabwa amapeti kandi bakazamurwa mu ipeti ryisumbuye n’iteka rya Minisitiri.
Ubwanditsi
2,592 total views, 1 views today