Nyarugenge: Uruganda rwengaga Kombuca rwafunzwe, hanamenenwa litiro 11,000 rwari rumaze kwenga

Ku itariki ya 24 Mata, inzego z’umutekano zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standards Board-RSB), n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafunze uruganda rwengaga ikinyobwa cya Kombuca kuko iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kandi rwakoraga mu buryo butemewe n’amategeko, hanamenwa litiro 11,000 z’icyo kinyobwa zari zimaze gutunganywa, hanafatwa abantu 9 bagicururizaga mu tugari twa Nyabugogo na Kimisagara two mu murenge wa Kimisagara.

Uru ruganda rwafunzwe rwitwa Herboristerie Maranatha Hema Ltd., ruherereye mu murenge wa Muhima, rukaba ari urw’uwitwa Maniraguha Martin.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uru ruganda ari rwo rwarangurirwagamo iki kinyobwa cya Kombuca zicuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

SSP Hitayezu yagize ati:’’Nyuma y’uko hari hamaze kugaragara ahantu harindwi hacururizwaga iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi nka ‘‘Kombuca’’ mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara ahafatiwe litiro 1,000, twaje kumenya ko zirangurirwa mu ruganda rwa Maniraguha Martin ruherereye mu murenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, mu mudugudu w’Ubuzima. Twahise twerekezayo tuhasanga litiro 10,000 za Kombuca, dusanga aho ikorerwa nta suku ihari n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora bitujuje ubuziranenge.’’

SSP Hitayezu yakomeje avuga ko yahise yangirizwa imbere y’abaturage, nabo bagirwa inama yo kutanywa ibinyobwa batizeye, ababyenga n’ababicuruza basabwa kubireka.

Yavuze ati:’’Abaturage barasabwa kubungabunga ubuzima bwabo, ntibihutire kunywa ibinyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge kuko bataba bazi icyo bikorwamo. Uretse no kuba ikinyobwa ubwacyo kitujuje ubuziranenge, mu kugikora ntibubahiriza isuku kandi n’ibikoresho bakoresha ntibyujuje ubuziranenge.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Havuguziga Charles, nawe yasabye abacuruza ibinyobwa bitemewe kubireka.

Yavuze ati:’’Ababikora bakwiye guhindura imyumvire bakareka guha abaturage ibinyobwa bibangiriza ubuzima, bagashaka ibyangombwa hanyuma bagakora ibyujuje ubuziranenge, bityo nabo bakava mu kajagari ko guhora bihishahisha bahunga inzego zishinzwe kurwanya ibinyobwa nk’ibi.”

Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima, umujyi wa Kigali bafanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’ikinyobwa kitwa Kombuca cyangwa Kargazok bamwe bita umuti, nyuma yo gusanga baha abantu iki kinyobwa cyangwa uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye.

Bivugwa ko iki kinyobwa cyengwa hakoreshejwe amazi, isukari, amajyani n’umusemburo witwa Champignon, hanyuma bagatara mu gihe cy’iminsi 15.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kivuga ko muri Kombuca cyangwa Kargazok harimo udusimba duto tutabonwa n’amaso (pathogenic microbes) two mu bwoko bwa mikorobe twitwa “Total Coliforms” na “E.Coli” tugaragaza umwanda, kandi ko harimo na alukolo (Alcohol).

 1,471 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *