Musanze: imbwa zatamaje abantu bari bafite urumogi
Polisi y’u Rwanda yafatiye mu karere ka Musanze abantu umunani bafite udupfunyika tw’urumogi 389 n’imbuto zarwo, yifashishije imbwa zatojwe gutahura no kugaragaza ahari ibiyobyabwenge n’ibintu biturika.
Udupfunyika 252 twafatanywe Niyonkuru Asumani n’umugore we witwa Nyiramajyambere Ramura, 59 twafatanywe Nyiramahoro Marthe, 51 twafatanywe Uwimana Marie Claire; Muhawenimana Nadia yafatanywe udupfunyika 18, udupfunyika 06 twafatanywe Hadija Mbetse; uwitwa Fatuma Sikuyuwa afatanwa agapfunyika kamwe (01); naho uwitwa Uwiringiyimana Theogene Polisi yamufatanye imbuto zarwo.
Aba uko ari umunani bafatiwe ahantu hatandukanye mu mirenge ya Cyuve na Muhoza kuwa kane tariki 26 z’uku kwezi. Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Izi mbwa iyo zitahuye ko ahantu runaka hari ibiyobyabwenge cyangwa ibintu biturika zibigaragaza zihicara.
Aba umunani bafashwe bakurikira batandatu bafatanywe urumogi ku wa 21 na 22 Mata uyu mwaka mu turere twa Ngoma na Kirehe na none hifashishijwe izi mbwa. Usibye mu giturage aho Polisi izikoresha aho ikeka ibiyobyabwenge, zikanifashishwa kandi ku bibuga by’Indege, Imipaka ihuza U Rwanda n’ibindi bihugu, ahabereye ibirori byitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru za Leta; ndetse n’ahandi biri ngombwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ifatwa ry’aba umunani ryaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.
Yagize ati,”Polisi imaze kubona amakuru ko aba umunani bacuruza urumogi barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda yafashe ingamba, inashyiraho uburyo bwo kurubafatana burimo gusaka iwabo mu ngo yifashishije imbwa zabitojwe; maze ihafatira urwo rumogi rungana rutyo.”
Yakanguriye abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge agira ati,”Ababikwirakwiza bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ariko ntibibuza Polisi kubatahura no kubafata kuko izi uko babigenza. Kuba ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa ndetse n’ababikoresha bafatwa biterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bidafite ingaruka ku buzima bw’abantu n’igihugu muri rusange.”
CIP Twizeyimana yavuze ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa; kandi agaragaza ko nta nyungu iri mu kubyishoramo kuko umuntu ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; naho ibiyobyabwenge byafashwe bigatwikwa, ibindi bikamenwa; bityo akangurira ababyishoramo kubireka. Yasabye buri wese kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya ukubyishoramo atanga amakuru yerekeranye n’ababikora.
Yibukije ko urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Iri Teka rikomeza rivuga ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
biserukajeandamour@gmail.com
1,308 total views, 1 views today