Madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie yitabye Imana
Umuryango wa Seburikoko uri mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi wabo madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie witabye Imana azize umutima.
Nyakwigendera madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie ( P/file)
Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie yitabye Imana kuwa gatatu ku tariki ya 8 /5/2018 mu ma sa tatu za mu gitondo aho yaramaze gusenga Imana hashize iminota icumi gusa aba yitabye Imana iwe ku Kacyiru
Akaba ari Madame Sebulikoko Célèstin muzi mwese , umwubatsi wa mbere wabitangiye mu 1964 kugeza muri 1994 aho yitabye nawe Imana mu gihe cya genocide. Niwe warusohotse mu bubatsi b’abanyarwanda babyigiye babigize umwuga .
Seburikoko Emmanuel , umwe mu bana asize ukora imirimo y’ubwubatsi nka se , atangaza ko mama wabo madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie atabarutse azize indwara yumutima yaramaranye iminsi.Yitabye Imana afite imyaka 76 ans. Akaba yarashakanye na Sebulikoko Célèstin mu 1962 babyaranye abana 8 harimo abakobwa 5 n’abahungu 3.
Abamuze yabaye mu Rwanda kugeza 1999 nyuma yaho ajya kuba mu gihugu cyu Bubiligi aho yamazeyo imyaka 16 , akaba yaragarutse kuba mu Rwanda 2015.We rero n’umugabo we bubatse igihugu cyane mbere y’intambara kuko bubatse amashuri , amavuriro, imihanda n’andi mazu ya leta .Mu bihe byabo no mu kazi bakoze kugeza 1994 kugeza umugabo we, yitabye Imana ,bafashije abantu benshi babashakira amashuri , ndetse bakanabishyurira ubundi bagashyira abantu mu kazi hirya no hino no muri entreprise yabo
Nabibutsaga ko Sebulikoko Célèstin numufasha we aribo bazanye iterambere ryo kubaka amazu meza mu Rwanda kuko mu 1986 niho bashyizeho uruganda bitaga “tuile en béton Sebulikoko”rukora amategura agezweho yahinduriye abanyarwanda imyubacyire igezweho nibo rero bavuguruye imyubakire nubu tugenderaho mu Rwanda
Sebulikoko Célèstin amaze kwitaba Imana 1994 ntibyatinze mu 1996 ni bwo madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie yatumijeho umuhungu we Sebulikoko N.Emmanuel wigaga muri Belgique ngo aze asimbure se( reba amafoto ye hasi) .Nibwo yaje akomereza aho se yarageze izina rya se arongera araryamamaza mu bihugu by’biyaga bigari Rwanda- Burundi na Congo.
Seburikoko Emmanuel ati:”Muzi yuko ariyo entreprise ya mbere y’umuntu ku giti cye w’umunyarwanda yatangiye kubaka imihanda ya kaburimbo n’i bikomeye byambucyiranya ibihugu Rusizi ya mbere na Rusizi ya 3.Ubwo rero uwo mubyeyi adusigiye umurajye mwiza wo kubaka igihugu cyacu twiteza imbere kandi tunafasha abantu bose ntawe tuvanguye”.
Uwitonze Captone
3,591 total views, 1 views today