Polisi yahuguye Abarezi 251 mu bijyanye n’uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu
Polisi y’u Rwanda yahuguye Abarezi 251 bigisha mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera , Rulindo, Rwamagana na Gakenke; ibaha ubumenyi mu bijyanye n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko no gutwara inda ku bangavu.
Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro ku matariki ya 7 n’iya 8 y’uku kwezi. Yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (Gender Monitoring Office (GMO)) rufatanyije na Arkidiyoseze (Archidiocese) ya Kigali.
Inzego zateguye aya mahugurwa zasabye Polisi y’u Rwanda guhugura aba barezi mu byerekeranye n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha. Ubu bumenyi bakaba barabuhawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro, Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana.
Atangira ikiganiro yagiranye n’abo barezi, CIP Nyirandikubwimana yabanje kubasobanurira icyo Icuruzwa ry’abantu ari cyo; aha akaba yarababwiye ko ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyoatatekereje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yongeyeho ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwary’ingingo z’imibiri yabo nk’uko iyi ngingo ikomeza ivuga.
Yagize ati, “Abakora iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu babwira abantu; cyane cyane urubyiruko ko bazagira imibereho myiza mu bihugu bashaka kubajyanamo; bakabizeza ko nibagerayo bazahabwa imirimo myiza ibahemba umushahara munini; ariko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; ndetse bamwe muri bo barababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye.”
CIP Nyirandikubwimana yababwiye ko abacuruza abantu bihanangiriza abo bashaka kujyana mu mahanga kubacuruzayo kutagira uwo babibwira; bakabasaba kubigira ibanga; asaba abo barezi kujya babwira abanyeshuri biga ku bigo bigishamo kwima amatwi abantu babasaba kujyana na bo mu mahanga babizeza ibitangaza bitandukanye; hagira ubibabwira bakabimenyesha Polisi kugira ngo hasuzumwe niba atari ushaka abo ajyana gucuruza.
Yasabye kandi abo barezi kujya bakangurira abanyeshuri bigisha kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera bababwira ko kubinywa bigabanya ubushobozi bw’umubiri; bwaba ubwo gukora ndetse n’ubushobozi bwo gutekereza; kandi bakababwira ko ibiyobyabwenge bituma umuntu ahinduka ikibazo ku muryango no ku gihugu muri rusange kubera ibyo akora binyuranyije n’amategeko biteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Na none, CIP Nyirandikubwimana yabasabye kujya babakangurira kwirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi byabaviramo gutwara inda; bakanirinda impano zose bashobora guhabwa n’abashaka kuzibashoramo.
Umuyobozi wa GMO wungiriye, Mukandasira Caritas n’Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe uburezi muri Arkidiyoseze ya Kigali, Padiri Onesphore Ntivuguruzwa bashimye Polisi ku bumenyi yahaye abo barezi ku byerekeranye n’uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ugutwita ku bangavu, icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ukwishora mu biyobyabwenge babasaba gusangiza abandi barezi ubwo bumenyi no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.
1,474 total views, 1 views today