Kimwe mu bice bikomeye kandi by’ingenzi ku mubiri w’igitsinagabo ni amabya.
Iki ni kimwe mu bice by’umubiri wacu gikora ibintu 2 icyarimwe kuko niyo akora intangangabo kandi akanakora imisemburo gabo by’umwihariko testosterone.
Kuba anagana, uko uruhu rwayo rukoze, n’indi miterere yayo yihariye bifite ikintu kinini bivuze ku buzima.
Bimwe mu byo ukwiye kumenya byerekeye amabya
Amabya ubusanzwe aba ari 2 buri ryose kandi rikagira agasaho karyo. Gusa kuri bamwe hari igihe agira ibya rimwe gusa ariko ntacyo bihungabanya ku kuba yabyara. Ku muntu mukuru ubusanzwe buri bya rimwe rigiro umurambararo wa santimetero 2.5 (2.5cm) n’uburebure buri hagati ya santimetero 4 na 5
Akazi kayo ka mbere, nkuko twabivuze ni ugukora intangangabo. Ikigereranyo ni intanga tiriyoni 12 mu buzima bw’umugabo kuva atangiye kwiroteraho, aho buri uko asohoye hasohoka byibuze hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 400 z’intangangabo.
Mbere yuko umwana w’umuhungu avuka amabya ye aba akiri mu nda, ibigaragara ari igihu gusa, mo imbere nta kintu kirimo. Gusa mu kuvuka niho ya mabya amanuka buri ryose rikajya mu gasaho karyo. Iyo atamanutse ari kuvuka, kwa muganga bararimanura
Mu mabya habonekamo uturemangingo tw’amoko 2 anyuranye. Tumwe twitwa uturemangingo twa Sertoli nitwo dushinzwe ikorwa ry’intangangabo kuva mu ikorwa ryazo kugeza zikuze aho zishobora gutera inda. Naho utundi turemangingo twa Leydigs two dushinzwe gukora imisemburo gabo cyane cyane uwa testosterone ndetse n’ibindi bimenyetso byose byerekana ko umuhungu yakuze harimo kuniga ijwi, kumera insya, incakwaha, ubwanwa n’ibindi. Utu turemangingo twose dutangira gukora umuhungu ageze mu gihe cy’ubugimbi kuzageza avuyemo umwuka