Umukobwa ugaragara muri videwo nshya ya Tom close yise my love yavugishije benshi kubera ubwiza bwe

Tom Close yongeye gusohora indirimbo yongerera ibyishimo abakunda umuziki we, abaryohewe n’urukundo ndetse byihariye akaba yarayanditse azirikana umugore we bamaze imyaka ine barushinze.

‘My Love’, ni imwe mu ndirimbo zigize album ya karindwi ya Tom Close. Kandi Ni umwe mu mishinga ikomeye yakoreye hanze y’u Rwanda ndetse ikaba ifite amashusho acyeye ugereranyije n’izindi yakoze mu myaka yagigie itambuka.

Ubwiza bw’amashusho bw’iyi ndirimbo bwongerewe n’umukobwa w’uburanga usanzwe uzwi mu byerekeye kumurika imideli mu gihugu cya Tanzania, ndetse yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza aserukiye iki gihugu.

Uyu mukobwa wakoreshejwe muri iyi ndirimbo yishimiwe na benshi ushingiye no ku bitekerezo bikabakaba ijana bimaze kuyishyirwaho kuri YouTube, akaba yitwa Nelly Alexandra Kamwelu , ni umunyamideli w’uburanga ukomoka muri Tanzania ari naho aya mashusho y’iyi ndirimbo yakorewe.

Nelly Alexandra yavutse mu 1993, ni Umunya-Tanzania ukora imideli nk’umwuga. By’umwihariko yahawe ikamba rya Miss Universe Tanzania mu 2011 ari nabwo yaserukiye iki gihugu ku rwego rw’Isi, icyo gihe ryabereye muri São Paulo muri mu gihugu cya  Brazil.

Mu mwaka wa 2011 kandi Nelly Alexandra yitabiriye irushanwa Mpuzamahanga rya Miss Southern Africa International ariko ntiyabasha gutahana ikamba, nyuma yagiye yitabira n’andi marushanwa atandukanye.

Ni we mukobwa rukumbi muri Tanzania wabashije kwitabira amarushanwa menshi y’ubwiza ku rwego rw’Isi arimo Miss Universe, Miss International, Miss Earth ndetse na Miss Tourism Queen International mu mwaka umwe.

Kamwelu yavutse kuri se w’Umunya-Tanzanian na nyina wo mu Burusiya. Mu mwaka wa 2008 nibwo yatangiye kwitabira amarushanwa ku rwego rw’uturere ndetse akitwara neza, mu mpera z’uwo mwaka nibwo yagiye muri Miss Illa aba igisonga cya kabiri ari nabyo byamuhesheje kujya muri Miss Tanzania ariko ntiyagera kure.

Nelly yakoreshejwe kandi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Tanzania, yanakoze iye bwite yitwa ‘Say it to my face’ mbere y’uko yitabira Miss Universe 2011. Iyi ndirimbo ye yashyizwe hanze ubwo yari i São Paulo, Brazil muri Miss Universe.

Nyuma yaserukiye Tanzania muri Miss International 2011, icyo gihe yabereye mu Bushinwa, avuyeyo yagiye guhatanira ikamba rya Miss Earth ryabereye mu Murwa Mukuru Manila muri Philippines .

Mbere y’uko umwaka wa 2011 urangira, yitabiriye irushanwa rya Miss Tourism Queen International ryabereye muri Xian, mu Bushinwa atahana umwanya w’igisonga cya kane.

Tom Close yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishiga myinshi arimo gutegura irimo na album ikurikira zirindwi amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki ariko by’umwihariko yemeza ko afite undi mushinga w’indirimbo yateguye uri hafi gusohoka.

 

Uwakoze amashusho y’iyi ndirimbo ya  Tom Close my love  yatunganyije n’inzindi  ndirimbo z’abandi bahanzi bazwi hano mu Karere harimo  Diamond , Ali Kiba , , Joh Makini, Christian Bella, Khaligraph Jones, Eddy Kenzo n’abandi batandukanye.

 1,906 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *