Kigali: Polisi irashima Abamotari bafashe uwari ukimara kwiba moto ya mugenzi wabo
Polisi y’u Rwanda irashima abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali ku gikorwa bakoze ku cyumweru tariki 27 Gicurasi uyu mwaka cyo gukurikira bagafata uwari ukimara kwiba moto mugenzi wabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko iyo moto ifite nimero ziyiranya (Pulake) RC 294Z yafatanywe uwitwa Nsengiyumva Musa.
Yongeyeho ko yayibye ayivanye aho nyirayo yari yayiparitse hafi y’akabari kitwa Zagnatt kari mu murenge wa Kimisagara.
Yagize ati, “Nyirayo akigera aho yari yayiparitse akayibura; yabimenyesheje Abamotari bagenzi be, ndetse abashushanyiriza uwo akeka ko yaba ari we wayibye; hanyuma bafatanya kumushaka; ariko hagati aho amenyesha Polisi ko yibwe moto.”
Yakomeje agira ati,”Abo bamotari bakwirakwiye imihanda bakekaga ko uwayibye yaba yaciyemo; abakomeje umuhanda werekeza ku Giti cy’Inyoni bayifatana uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko ageze mu Kagari ka Giti cy’Inyoni, mu murenge wa Kigali; bamushyikiriza Polisi; na yo imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”
SSP Hitayezu yashimye abo bamotari ku kuba barafatanyije gushaka no gufata uwibye mugenzi wabo moto; ndetse no kuba baramenyesheje vuba Polisi ubwo bujura; bakaba kandi baririnze kwihanira bagashyikiriza Polisi ukekwaho ubwo bujura.
Yagize ati,” Ibyakozwe n’aba Bamotari bigaragaza ko basobanukiwe ko gukumira ibyaha ari inshingano za buri wese; ko bitagomba guharirwa Polisi cyangwa izindi nzego. Ibyo bakoze bikwiriye kubera urugero abandi bakora iyi mirimo; ndetse n’abatuye Umujyi wa Kigali muri rusange.”
Yasabye abakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda ibyaba intandaro yo kwibwa moto zabo; ariko na none igihe bibaye bakabimenyesha vuba Polisi; kandi bagafatanya gushaka umujura; igihe bamufashe bakamushyikiriza inzego Polisi batamuhutaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba abawutuye kwirinda ibyaha aho biva bikagera; anabibutsa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,”Iyo inzego zibishinzwe zimenye ko hari ikintu kirimo gutegurwa gishobora guhungabanya umutekano, zifatanya kugikumira; bityo umutekano ugakomeza gusigasirwa.”
Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
1,304 total views, 1 views today