Ruhango: Polisi yasabye abaturage kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Mu bikorwa byahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, ku itariki ya 28 Gicurasi Polisi mu karere ka Ruhango yatanze ibiganiro ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, abaturage basabwa gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi, ibibazo bihari bigakemuka amazi  atararenga inkombe.

Ibi biganiro ku gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango, byabereye mu murenge wa Ruhango, mu kagari ka Nyamagana biyoborwa n’ umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa.

Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango yabwiye abaturage bari aho ko ihohoterwa rikwiye gucika, kuko umuryango ari inkingi ikomeye imiyoborere y’igihugu yubakiyeho.

Yaravuze ati:”Iyo umuryango ubanye neza, abawugize bajya inama, iterambere ryawo  rikihuta kandi n’ibyaha biragabanuka, bityo n’iterambere ry’igihigu rikihuta, ni muri urwo rwego kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango dukwiye kubigira umuco.’’

Meya Habarurema yagaragarije abaturage bari aho ingaruka z’ihohoterwa, aho yagize ati: ’’Ihohoterwa iryo ariryo ryose rigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange, zirimo ubwumvikane buke mu muryango, guta ishuri kw’abana, ubumuga bw’umubiri k’uwahohotewe, ndetse rimwe na rimwe rigatera urupfu.’’

SSP Gasangwa yavuze ko ihohoterwa mu muryango ari intandaro y’umutekano muke, asaba abaturage kurirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati: “Ubwicanyi hagati y’ abashakanye, amakimbirane ashingiye ku mutungo, abana bata ishuri, zose ni ingaruka z’ihohoterwa. Mukwiye gucika  ku muco wo guhishira ihohoterwa iryo ariryo ryose,  mugatanga amakuru y’aho rigaragara kugirango hirindwe ko hari uwatakaza ubuzima kubera kudatanga amakuru ku ihohoterwa.”

SSP Gasangwa yibukije abaturage ko uretse kuba ihohoterwa rifite ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange, bakwiye kuryirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ihohoterwa ni umuco ukwiye gucika  kuko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ibihano ku muntu  wese ubangamira uburenganzira bwa mugenzi we.’’

Icyumweru cy’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa gifite insanganyamatsiko igira iti” Twese hamwe turwanye ihohoterwa rikorerwa mu muryango”, kikazarangwa n’ibiganiro bikangurira abanyarwanda ku kuryirinda bizatangwa  mu gihugu hose.

 1,903 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *