Ingaruka zo guhohotera uwo mwashakanye imbere y’abana

Nk’uko tubizi ihohotera iryo ari ryo ryose ni ribi, noneho birushaho kuba bibi cyane iyo rikorewe mu ruhame, ryakorerwa imbere y’abana rikangiza urikorewe ridasize n’abana.
Gutukana, kurwana,gucyocyorana rwose ntibikwiye kubera aho abana babona cyangwa bumva, kuko byangiza imibereho yabo.

Reka turebe ingaruka byibura 5 bigira ku bana :
1.Bitanga urugero rubi ku bana 
Abana ni abantu biga kandi bagafata cyane, by’akarusho icyo bigiye ku umubyeyi chose baragikurana Ku buryo bitoroshye ko wakivana mu bwonko bw’umwana, wakwibaza rero nibabona cg bakumva mutongana, murwana, ikirushijeho kuba kibi ni ukukubona uhohotera mama/papa wabo.

2. Uba wangije icyizere wagirirwaga
Igihe abana babona utubashye mama/papa wabo nabo bakura bumva ari umuntu usuzugiritse ko nabo nta mpamvu yo ku mwubaha, usange ni banana batubaha umubyeyi n’igihe bari kumwe n’abandi bantu. Ahanini abana bakuze gutya usanga basuzugura na mwarimu cg undi muntu wese uhuje igitsina n’umubyeyi usuzugurwa iwabo mu rugo.Nta mu byeyi rero ukwiye kunezezwa no kubona abana be bakura gutyo.

3. Abana bahora bagutinya(bahorana ubwoba)
Kubera ibyo babonye, Aaana bahora bafite ubwoba bwo kongera kubibona, iyo umubyeyi uhohotera undi atashye usanga Abana batishimye bamera nkaho hari ikosa bafite bagatangira kwihisha cg kuvuga ibyabaye byose mudahari, bakaba banabeshya kugira ngo badahura n’ibibazo.

N’iyo muri kumwe (Ababyeyi) Abana abahora biteze igikurikira ikiganiro biri kuba, niyo muri mu cyumba bibaza byinshi…

4.Abana barema ibice muri bo
Bituma barema ibice mu rukundo bakunda ababyeyi ; bagakunda cyane uhohotera cyangwa uhohoterwa bitewe n’ibitekerezo bya buri mwana.

5.Ubumwe mu mu ryango burabura
Ikindi nuko ubumwe mu muryango bubura n’urukundo rukabura hagati yanyu n’abana. 
Gucikamo ibice biterwa nuko buri mwana aba afite uwo abogamiyeho bitewe nuko byagenze mu mahane wakoze mu rugo, niyo mpamvu ihohotera ariryo ryose ari ribi cyane cyane iyo rikorewe mu ruhame.

www.gasabo.net

 1,969 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *