Polisi n’izindi nzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa zunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu kuyirwanya
Ku wa mbere tariki 4 z’uku kwezi, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bufatanye mu gukumira no kurwanya ruswa byahuje inzego zifite aho zihurira no kurwanya iki cyaha byitabiriwe n’Abayobozi muri izo nzego barimo abaziyobora.
Ibi biganiro byaguje izi nzego ni byo byabimburiye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda biteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bufatanye mu kurwanya no gukumira icyaha cya ruswa; ubu bukangurambaga bukaba byaratangijwe ku mugaragaro n’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi.
Ubu bukangurambaga bugamije kwigisha Abaturarwanda kwirinda ruswa bufite Insanganyamatsiko igira iti: Twese turwanye ruswa turinde Igihugu cyacu.”; Polisi y’u Rwanda ikaba irimo kubukora ifatanyije n’izindi nzego nk’uko byagenze mu bukangurambaga bwabanjirije ubu bwo kurwanya ruswa.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel Gasana Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International – Rwanda, Apollinaire Mupiganyi ni bamwe mu bayobozi bitabiriye ibyo biganiro.
Ubwo yatangiraga kuyobora ikiganiro cyerekeranye n’ubufatanye mu kurinda Igihugu; inzego zose zifatanya kurwanya ruswa, Umushinjacyaha Mukuru yabwiye abakitabiriye ko ruswa ari ikibazo gihangayikijishije isi; ndetse ko bigoranye gutahura ibi byaha;bityo ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ibi byaha bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’ubukungu bw’Igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imyitwarire ngengamikorere y’Abapolisi, Commissioner of Police (CP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabanje gushimira Abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha birimo n’ibyaha bya ruswa n’ibifatanye isano na yo.
Yagize ati,”Urwego rumwe ntirwashobora kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Kuyirwanya no kuyikumira bisaba ubufatanye bw’inzego zirimo Polisi; ariko na none buri Muturarwanda akwiriye kumva ko bimurera. Ubwo bufatanye ni inkingi ya mwamba mu gutuma hatagira na bake bayaka ndetse n’abayakira .”
CP Mbonyumuvunyi yabwiye abitabiriye ibyo biganiro ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurwanya icyaha cya ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe imyitwarire ngengamikorere y’Abapolis, Komite zishinzwe kugenzura imyitwarire y’Abapolisi, ndetse n’Ubugenzuzi ku mikoreshereze y’Umutungo wa Leta bukorwa muri Polisi y’u Rwanda.
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi izindi ngamba zirimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ruswa, Ishami rishinzwe imyitwarire y’Abapolisi ; ikaba kandi ifatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga bugamije kwigisha Abaturarwanda kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo; hakiyongeraho kuba abategurwa kuba Abapolisi b’u Rwanda iyo basoje amahugurwa barahirira kubahiriza amahame ya Polisi y’u Rwanda; mu byo barahirira hakaba harimo ko bazirinda ruswa y’ubwoko bwose.
Yagize ati,” Ruswa irazira ikaziririzwa muri Polisi y’u Rwanda ku buryo Umupolisi uhamwe n’icyaha cyo kuyaka, kuyakira cyangwa kuyitanga yirukanwa muri Polisi hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze; kandi agakurikiranwa n’izindi nzego zishinzwe kugenza ibyaha bya ruswa no guhana abahamwe na byo.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Isabelle Kalihangabo mu kiganiro cye yabanje gushima Polisi y’u Rwanda ku kuba yarateguye ibiganiro bihuza inzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa bibimburira ibikorwa by’icyumweru cy’ibikorwa byayo bigamije ubufatanye mu kwigisha Umuryango Nyarwanda kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Yavuze ko kuva muri Mutarama 2018 kugeza uku Kwezi, Urwego abereye Umunyamabanga Mukuru Wungirije rwakurikiranye ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na byo 176.
Yijeje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ruswa y’uburyo bwose; ariko na none asaba ko hafatwa ingamba zirimo gutanga ku gihe amakuru yerekeranye na ruswa, kugabanya uguhura k’utanga n’uhabwa serivisi (hagatezwa imbere itagwa ryayo hakoreshejwe Ikoranabuhanga); akivuga kuri ubu buryo; akaba yaraboneyeho gushima inzego zatangiye gukoresha ubu buryo zirimo na Polisi .
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yagize ati,”Kurwanya ruswa bigomba kujyana no kurwanya ibindi byaha birimo Iyezandonke; kandi Abayobozi b’inzego zose bakwiriye kugenzura ko abakozi bazo bataka ruswa kugira ngo batange serivisi.”
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi yavuze ko ruswa igira ingaruka ku nkingi imiyoborere y’u Rwanda yubakiyeho ishingiye ku kubahiriza amategeko, kurwanya ivangura iryo ari ryo yose; no guteza imbere Abanyarwanda bose.
Yongeyeho ko umuturage agomba kumenya uburenganzira bwe ku bijyanye no guhabwa serivisi ; kandi ko nta wukwiriye gusuzugura amakuru yerekeranye na ruswa;aboneraho gusaba inzego zose gufatanya mu gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa.
Yagize ati,”Iyo urwego rwemeye kwimakaza ruswa; abarukoramo nta agaciro bagira. Ikindi ni uko ruswa itesha agaciro Ubuyobozi; ikanatesha agaciro amahame ya Demokarasi. Ruswa, uko yaba ingana kose; iyo ihawe intebe, ituma ihame ryo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko rita agaciro. Ruswa kandi ibangamira ishoramari kuko nta washora imari mu gihugu kirangwamo iki cyaha. Twese dufatanye kuyirwanya.”
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Transparency – Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yavuze ko ruswa igaragara cyane mu itangwa ry’Amasoko ya Leta; mu ma Banki, muri serivisi z’ubwishingizi, ndetse no mu bikorwa bya cyamunara.
Yashimye Polisi ku ngamba zitandukanye yafashe zigamije kurwanya no gukumira ruswa ; haba muri Polisi ubwayo, ndetse n’ahandi.
Ibi biganiro ku ngamba z’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ruswa byasojwe na Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye washimye imyanzuro yagezweho; anasaba inzego zose gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya iki cyaha.
biserukajeandamour@gmail.com
1,704 total views, 2 views today