Inkomoko y’umugani “yagiye nka Nyomberi”
Uyu mugani, Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu cyangwa se ibintu by’interagahinda bizimiranye mu buryo bw’uruhenu, ni bwo bavuga ngo “Yagiye nka Nyombeli, cyangwa byagiye nka Nyombeli”. Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umagaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi; ahayinga umwaka wa 1700.
Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera (butaraba ubw’u Rwanda), yatumye kuri Mazimpaka amagambo y’imihigo; ati “Aho wari uzi ko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa mu nzira zose: kumasha, gutera imyambi, guhiga, mbese ibyo kurasa byose turabibarusha !»
Intumwa za Nsoro ziraza zisohoreza Mazimpaka ubutumwa. Abyumvise biramubabaza, akoranya abatware be, abatekerereza iyo mihigo y’uko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa ku buryo bwose, Abatware bagwa mu kantu, batangira guhwihwisa babazanya uko byagenda.
Bamwe bati “Uwatuma kuri Nsoro akohereza abahanga be mu muheto, tukabateranya n’abacu; bagatera imyambi, bakamasha, ndetse byarimba bakajyana no mu muhigo rugakemuka?”. Abandi bati “Ahubwo nimumutumeho abe ari we tuzoherereza abacu barushanirizweyo, kuko bahabarushirije ari byo byabakoza isoni z’uko batsindiwe iwabo.”
Nuko Mazimpaka ashima iyo nama ya nyuma, ahamagaza intumwa za Nsoro, ati “Simbatuma byinshi, nimugende mumbwirire Nsoro muti ’Uzamutumeho igihe azakoherereza abantu bo kurushanwa n’abawe iyo mihigo iveho». Intumwa ziragenda zisohoza ubutumwa. Nsoro na we ahamagaza abatware be arabibatekerereza. Baramusubiza, bati “Nta kindi, tuma kuri Mazimpaka, umubwire azohereze abantu be mu kwezi gutaha turushanwe!»
Nsoro arabyemera, atuma kuri Mazimpaka, ati “Nta yindi ntumwa, umunsi wa nta gisibya ni ukwezi gutaha.”
Mazimpaka yongera guteranya abatware be, bajya inama y’uko bazabigenza. Bamwe bati “Nimutoranye abazarushanwa mu bakogoto b’imitwe yose y’ingabo dufite.” Abandi bati “Gutoranya mu mitwe byaba ari ubuswa, ahubwo nimushake umuntu w’umuhanga azabe ari we urushanwa n’Abanyabugesera !” Bemeza iryo; bahuriza kuri Nyombeli.
Bidatinze ukwezi kuritamanzura. Mazimpaka aboneza abantu bazaherekeza Nyombeli bakanamwogeza. Igihe kigeze, Nyombeli n’imperekeza ze bashyira nzira. Bageze i Bugesera, bavunyisha kwa Nsoro. Arabahamagaza bararamukanya, bamubwira ko Mazimpaka abohereje kurushanwa mu muheto. Ati “Ngaho nimujye ku icumbi.”
Baragenda, baryama bataryamye. Bugiseruka (bugicya) Nsoro arabatumiza, ababaza icyo bakwiye kubanzirizaho. Abanyarwanda bati “Icyo ushaka tube ari cyo tubanzirizaho, nta cyo bitwaye.” lmitwe yombi ikoranira ku karubanda, ingeri zisubirwamo babimburira (batangirira) ku myambi, Abanyabugesera babiri baterayo barahusha. Nyombeli akurikiraho arabatebya (arabatsinda).
Inkwekwe Abanyarwanda bayivaho biyamirira. Nsoro ati “Ayo ni amahirwe, nibongere !” Abanyarwanda bati “Ngaho”. Abanyabugesera noneho baterayo ari bane; na none Nyombeli arabanikira. Abanyarwanda, bati “Icyo kiraguye nimushyireho ikindi.” Bashinga uruti, Abanyabugesera baravuka. Nyombeli awugemyeyo ararurasa.
Nsoro n’abe barumirwa. Bashinga isimbi mu ngororero. Na bwo Nyombeli arabarusha.
Abanyabugesera baramikwa, Abanyarwanda besa ibisate imbere ya Nsoro biyamirira.
Noneho bashyiraho agatasu (akantu kanzinya), nanone Nyombeli aba ari we ukamasha wenyine. Nsoro abonye ko Nyombeli abaye akayobera, arikubura ajya mu rugo, atumiza imitwe yombi batereka amayoga barara inkera basubira mu mihigo, bemeza ko Abanyarwanda barushije Abanyabugesera.
Hagati aho mu mihigo, Nsoro arasohoka, arembuza Nyombeli amujyana ukwe: Amubaza umutungo afite mu Rwanda. Undi amubwira ko ari umugaragu wa Mazimpaka utunze inka z’ibiti gusa. Nsoro abyumvise, yoshya Nyombeli kwigumira i Bugesera ngo azamukize, ndetse amugire umutware we ukomeye. Nyombeli areburwa n’ayo moshya, aramwemerera. Atangira gucura inama y’uko azizimiza.
Bukeye Abanyarwanda barasezera ngo batahe. Ariko mbere yo guhaguruka, Nsoro yari yongeye kwihererana Nyombeli amubaza uko ari bubigenze. Undi ati “Nitugera mu nzira ndaca uwa Nkebya nigarukire.”
Nsoro azimanira Abanyarwanda inka cumi. Ubwo Nyombeli n’imperekeza ze bashyira nzira. Bamaze kurenga umutaru, arabibeta, arakimirana yisubirira kwa Nsoro. Amukubise amaso arishima cyane, ahera ko amuha amashyo atanu y’inka z’umureburo (zo kumuhuza ngo yibagirwe iby’iwabo). Nuko Nyombeli ahera ubwo aratunga aratunganirwa, ahera mu Bugesera, abusaziramo.
Intumwa z’i Rwanda rero, amaze kuzibeta, zitarataza zimushaka. Zimuzigurutse ziramanjirwa, zipfa kugenda ziseta ibirenge ziti “Mazimpaka tuzamukika dute tutamumurikiye umuntu we twaherekeje?” Zitinya kugera iwe, zigumya gukerakera.
Hagati aho rugisizana, intumwa ya Nsoro irasuka ku Ijuru rya Kamonyi, ibwira Mazimpaka ko Nyombeli atakigarutse mu Rwanda ukundi, kugira ngo boye kugumya guhagarika umutima bakeka ko yaba yarapfuye. Ubwo babandi bari baherekeje Nyombeli baboneraho gutunguka kuri Mazimpaka, bavuga amacumu, bamubwira imirushirize ya Nyombeli n’imizimirire ye. Mazimpaka ahimbarwa adahimbawe, kuko u Rwanda rwarushije u Bugesera, ariko intwari ye yaruhesheje ishema ikazimirira ishyanga burundu.
Kuva ubwo rero, rubanda bafatiraho imvugo yahindutse umugani, baba batumye umuntu bizeye ko agaruka akagenda mahera kandi yagiye adasezeye, bati “Yagiye nka Nyombeli”. Ikintu cyose kigiye ntikigaruke kandi bari babyizeye, bati “Cyagiye nka Nyombeli.” Bakabigereranya na Nyombeli, kuko yagiye i Bugesera guhesha u Rwanda ishema, yamara gutsinda ntarugarukemo kubera ibintu Nsoro yamuzigazigishije, akaba atyo interagahinda mu Rwanda.
Kugenda nka Nyombeli = Kugenda mahera kandi bucece ntawe umenye aho unyuze.
Hifashishijwe igitabo cy’insigamigani II
biseruka jean d’amour
2,977 total views, 2 views today