Ishyaka PS-Imberakuri rishobora kongera gutaha amara masa mu matora y’abadepite ateganyijwe muri nzeri uyu mwaka wa 2018.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo abanyarwanda binjire mu matora y’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda,umuyobozi w’Ishyaka PS-Imberakuri agaragaza ko afite ikizere ko azabona umwanya,ariko imibare yatanze y’abarwanashyaka ayobora ikerekana ko ashobora kutabona n’ijwi na rimwe ku ijana, agataha yimyiza imoso.
Inkuru ducyesha the new times ivuga ko umuyobozi wa PS-Imberakuri Mukabunani Christine yatangaje ko muri rusange iri shyaka rifite , abarwanashyaka barenga gato ibihumbi 20,000 , ibi rero bikaba bidaha amahirwe iri shyaka kubona amajwi asabwa ngo ribone intebe mu Nteko ishingamategeko mu Rwanda.
Mukabunani Christine yabwiye iki kinyamakuru ko n’ubwo bafite ibihumbi 20’000 gusa ariko bizeye ko hari abandi bazakunda manifesto yabo bityo bakazamura umubare wabazatora ishyaka PS-Imberakuri.
Agira ati” Ishyaka PS-Imberakuri rifite abarwanashyaka ibihumbi 20’000 ariko hamwe ni imigabo n’imigambi myiza yacu twizeye ko tuzabona abandi benshi bazadutora”
Aba bandi Mukabunani avuga baramutse badakunze imigabo n’imigambi yabo, nkuko imibare ibigaragaza bitoye ubwabo iri shyaka ryazabona amajwi atarenze zero n’ibice ku ijana.
Mukabunani avuga ko intego y’ishyaka ari ukuzatanga abakandida 80 nkuko bisabwa, ariko bamwe mu barwanashyaka ba PS-Imberakuri bakaba bavuga ko bidashoboka na gato, ngo kuko mu matora y’abadepite aheruka yabaye mu mwaka wa 2013 iri shyaka ryari rifite abakandida bagera 46 gusa bityo rero bakaba babona kuzuza umubare uvugwa n’umuyobozi wabo ari nk’inzozi bitewe nuko nyuma nta bikorwa bifatika iri shyaka ryakoze kuburyo ryabona abagera kuri 80 .
Umwe mu barwanashyaka utarashatse gutangarizwa amazina ye mu kinyamakuru gasabo kubera impamvu y’umutekano we,avuga ko kutumvikana nabyo biri mubizatuma bataboma umubare uvugwa n’umuyobozi wabo.
Agira ati:”icyakora wenda dushobora kubona 30 gusa, bitewe nuko hakiri ibisigisigi byo kutumvikana hagati mu ishyaka byasizwe n’uwahoze ariyobora Maitre Ntaganda Bernard”.
Ishyaka PS-Imberakuri ryatangiye mu mwaka wa 2009 ritangizwa na Maitre Ntaganda Bernard waje Gusimburwa na Mukabunani Christine, mu mwaka 2013 ryitabiriye amatora y’abadepite ribona amanota ari hasi cyane ataratumye ribona umwanya n’umwe kuko babonye amanota angana na 0.56% mu gihe ryasabwagwa kugera nibura kuri 5% kugirango ribashe kubona umwanya.
Amatora y’abadepite akaba ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bakaba bagomba kuzindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.
Biseruka jean d’amour
1,461 total views, 1 views today