IYUNGURE SACCO- Cyanika , indashyikirwa mu gukemura ibibazo by’abayigana
Kubera ko ikibazo cy’ubukene n’ubushomeri mu Banyarwanda gihangayikishije inzego zitandukanye, ni muri urwo rwego , Koperative IYUNGURE SACCO-Cyanika yihaye gahunda yo gufasha abanyamuryango bayo kubona inguzanyo, ku buryo bworoshye.
Ibi byatangajwe na Habumugisha Phocas,umucungamari ( gérant) w’iyo SACCO IYUNGURE.Ibi ngo biri mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwikura mu bukene bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Ubusanzwe Sacco IYUNGURE –Cyanika ifite gahunda ya Toolkit yo guteza imbere abize imyuga ku nkunga y’ikigega BDF.
Habumugisha Phocas,umucungamari( P/Captone)
IYUNGURE SACCO-Cyanika yasinyanye na BDF, amafaranga 26.300.000 frw, yo gufasha urubyiruko.Ni muri urwo rwego Sacco igirana amasezerano n’uhawe inguzanyo , akishyura 50 % n’inyungu ya 15% , hanyuma 50 % akaba inkunga.Buri mwana watoranyijwe mu Mirenge ya zone ya Bukamba binyuze mu Budehe , abona inguzanyo ya 500.000 frws, baba bibumbiye mu makoperative bagahabwa hafi 5.000.000 fws.
BDF, kandi yahaye Sacco IYUNGURE –Cyanika miriyoni cumi n’eshanu zo gufasha abategarugori bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ( Women Cross Board Trade) , buri tsinda ryahawe miriyoni eshanu ( 5.000.000 frws).
Mu bijyanye na gahunda ya VUP mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu budehe , IYUNGURE SACCO- Cyanika ifite gahunda yo mu rwego rwa Finance Servise, aho ubonye inguzanyo atanga inyungu ya 11%.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi nziza IYUNGURE SACCO- Cyanika, iha abakiliya igendeye ku byo bakeneye, ikaba ikorana cyane n’abahinzi b’ibirayi kuko muri kariya gace k’ibirunga ahitwa Nyagahinga hera ibirayi cyane kurusha utundi turere two mu Rwanda.Ibaha iguzanyo bagura imbuto.
IYUNGURE SACCO- Cyanika, itanga inguzanyo zitandukanye nko ku bacuruzi ba butiki, ubucuruzi bwambukiranyaumupaka, abashaka amafaranga y’ishuri, abifuza kugura za moto. BIOGAZ, ubuwishingizi bw’ubuzima n’inzindi nguzanyo zishingiye ku bukorokori:Ubwubatsi, ububaji, ubudozi, abanyamadinin’ibindi…
Habumugisha Phocas, atangaza ko nta muntu n’umwe IYUNGURE SACCO- Cyanika, yima inguzanyo.Ngo iyo afite imyaka 18 y’ubukure, ari inyangamugayo afitemo konti , akora muvoma zose.Iyo yanditse asaba inguzanyo , yujuje impapuro zisabwa, yakoze umushinga mwiza n’uburyo azishyura, ngo abona inguzanyo mu gihe gito
Kubera imikorere myiza ya IYUNGURE SACCO- Cyanika , tariki ya 25/04/2016, MINICOM yayihaye igihembo cy’indashyikirwa kuko yagiye iha urubyiruko inkunga yo kwihangira imirimo.
Uwitonze Captone
1,765 total views, 3 views today