Rubavu: Polisi yafatanye umugore udupfumyika 800 tw’urumogi arwambariyeho
Mu gitondo cyo ku itariki 11 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye umugore witwa Musabende Cecile udupfunyika 800 tw’urumogi arwambariyeho.
Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Rugerero ahagana saa tatu.
Ku byerekeye uburyo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yabisobanuye agira ati,”Polisi yabonye amakuru ko uyu mugore atunda, akanakwirakwiza urumogi; kandi ko ari muri imwe mu modoka zitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange yarimo kuva i Rubavu yerekeza i Kigali. Ubwo imodoka yarimo yageraga mu Rugerero; Polisi yarayihagaritse, imusaba gusohokamo, iramusaka; imusangana utwo dupfunyika 800 tw’urumogi; yaruhambiriye ku matako no ku kibuno; hamyuma arwambariraho ikabutura; hejuru yayo yambara ikanzu ndende n’umupira w’imbeho w’amaboko maremare. Polisi yahise imufata imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”
CIP Gasasira yashimye abatanze amakurru yatumye Polisi muri aka karere ifatana uyu mugore urwo rumogi; yibutsa ko; nubwo abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bakoresha amayeri menshi kugira ngo be gufatwa; bitayibuza kubatahura no kubafata bitewe nuko izi uko babigenza.
Akarere ka Rubavu ni hamwe mu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi. Ababyinjiza mu gihugu baba babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Bamwe mu bahafatirwa baba babikenyereyeho; abandi bafatwa babihetse ku mugongo nk’abana; mu gihe abandi bafatwa babihishe mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abo Polisi ijya ifata babyambariyeho ingofero; abandi bagafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.
CIP Gasasira yibukije ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,”Gufata amafaranga ukayashora mu rumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge uba uyatwitse; uba uyapfushije ubusa kuko iyo bifashwe biratwikwa; ibindi bikamenwa. Polisi iragira inama ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha kubireka; kuko, usibye kuba ari ibyaha, baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ko umuntu ubinywa bimutera uburwayi butandukanye bugoye kuvura.”
Kuri uyu munsi kandi Polisi muri aka karere yafatanye uwitwa Kabera Willy udupfunyika 300 tw’urumogi arutwaye mu gakapu; uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko akaba yarafatiwe mu kagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu; Polisi imaze kumufata na we yamushyikirije RIB.
Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
police.gov.rw
1,726 total views, 1 views today