Rwamagana: Abapolisi bo mu bihugu byo mu karere batangiye amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro

Ku wa mbere tariki ya 11 Kamena, mu Ishuri  rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi bo muri aka karere ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Aya mahugurwa ahuje abapolisi 52 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Etiyopiya, Sudani, Somaliya, Seyisheli n’ibirwa bya Comores.

Ni ku nshyuro ya gatandatu abereye mu Rwanda; akaba yarateguwe n’Umutwe wa Polisi wo karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).

Ubwo yatangizaga ku mugararo aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP-AP, Juvenal Marizamunda, yagarutse ku kamaro k’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gutuma ibihugu barimo bigira ituze n’umutekano.

Yakomeje avuga ko Afurika yiyemeje gushaka ibisubizo by’ibibazo ifite; akaba ari muri urwo rwego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyizeho umutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu turere dutanu tw’uyu mugabane (ASF) n’aka karere dutuyemo kakaba karimo; aho na ko gafite  umutwe uhora witeguye gutabara (EASF).

DIGP Marizamunda yakomeje avuga ko intego y’aya mahugurwa ari uguha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro kugira ngo bamenye inshingano z’uyu mutwe wo gutabara mu gihe mu gihugu runaka habayemo ibibazo.

Yanavuze kandi ko bitewe n’imiterere y’ubutumwa boherejwemo, baba banakeneye ubumenyi bwisumbuyeho, uko bakwitwara ndetse bakagira n’ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe bibafasha mu kazi.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwakira amahugurwa nk’aya, ari ikimemenyetso ko ruha agaciro ibijyanye no kubumbatira amahoro no gushakira hamwe n’ibindi bihugu uko amakimbirane n’ibindi bibazo byabonerwa umuti urambye.

Umuyobozi w’Umutwe wa Polisi wo karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF), ACP Dinnah Kyasiimira yavuze ko uyu muryango wiyemeje guha ubumenyi buhagije abajya mu butumwa bw’amahoro; haba ku mugabane w’Afurika n’ahandi.

Yavuze ko ibi bituma bamenya neza imiterere n’ibibazo bashobora guhura na byo; bityo bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu kazi kabo.

ACP Kyasiimira yashimiye u Rwanda kubera inkunga yarwo mu kwakira no gutuma aya mahugurwa agenda neza nk’uko bisanzwe bigenda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abateraniye muri aya mahugurwa, bazahabwa ubumenyi mu masomo akurikira: Imvo n’imvano y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro na disipuline igomba kuranga abari mu butumwa bw’amahoro, imbogamizi zirebana n’ubutumwa bw’amahoro ndetse n’uburyo bwo kuzirinda, n’uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro.

police.gov.rw

 1,293 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *