Kirehe-Nyakarambi , ubuyobozi n’indaya rwabuze gica

Akarere ka Kirehe kagizwe n’Imirenge 12: GAHARA, GATORE, KIGARAMA, KIGINA, KIREHE, MAHAMA, MUSAZA, MUSHIKIRI, MPANGA, NASHO, NYAMUGALI NA NYARUBUYE. Ni Akarere k’amateka maremare nko kugendera ku rutaro , kakagira ubwiza nyaburanga nk’ uruzi rw’Akagera n’isumo rya Rusumo.

Mu rwego rw’ubuzima Akarere ka Kirehe gafite ibitaro bikuru mu Murenge wa Kirehe. Gafite kandi ibigo nderabuzima bigera kuri 16 na Poste de Sante 11. Ku bitaro hatangirwa Servise nyinshi zitandukanye.Ubuyobozi bukaba bwarakanguriye abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kwirinda ubwandu bwa sida .Dore ko muri ako Karere 2.5% by’abaturage bafite agakoko gatera SIDA.

Kubera ko ikibazo cy’uburaya cyugarije sosiyete nyarwanda , kikaba kimaze  gufata indi ntera muri iki gihe,zimwe mu ndaya zikorere mu Karere ka Kirehe zivuga ko zibangamiwe na zimwe mu nzego z’ubuyobozi kuko zibashushubikanya aho zituye .

 

Ngo,aho batuye bahabwa akato n’abaturanyi.Hari uwagize ati ’’Ubuyobozi bwadukomanyirije hose, dukurwa mu mazu twikodeshereje ikindi iyo abaturanyi bamenye ko ukora uwo mwuga ntiwajya mu rugo rw’umugore ubana n’umugabo go  baguhe n’amazi yo kunywa . Abagore baratuzira baba bumva ko twabatwarira abagabo”.

Indi ndaya iti « Kubera ko twakomanyirijwe , dusigaye duhurira n’abakiriya bacu ku gasozi .Kubera izo mpamvu hari bamwe mu bagabo twemeranya  ko bari bukoresha agakingirizo,noneho  umugabo yakugeza ku iseta akanga kugakoresha agakorera aho, kuko uba wamaze gukuramo imyenda yose ntiwakwanga  ko abikora,kuko  aba akurusha imbaraga kandi ntiwatabaza  bitewe nuko ubuyobozi butwamagana.Uremera agakorera aho kandi wowe uzi ko uri muzima wenda afite ibirwara bidakira.

Zimwe mu ndaya zikorera mu Karere ka Kirehe cyane cyane ku gasanteri ka Nyakarambi zitangaza ko ibyo zikorerwa ari iyicabuzima.Ngo iyo santeri imaze gushyuha , hari indaya  nyinshi zategeraga aho bita kwa Nyinya mu kabyiniro no  mu Gikomando kwa Hakizimana Cyprien.Mu Gikomandi ni iruhande y’isoko na Gare ya Nyakarambi.Ngo zimaze kumeneshwa zimwe zigiriye Kayonza na Kigali.Naho izidafite amikoro zerekeza inzira ya Rwanteru na  Rusumo.

                             Ikiraro cya Rusumo (P/net)

Ubwo twageraga ku bitaro bya Kirehe , kureba uko baha servisi abafite agakoko gatera SIDA, Dr Ngamije Patient, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe , yavuze ko bita cyane kuri abo barwayi , babaha imiti n’udukingirizo  n’ubukangurambaga mu  rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

.Uwitonze Captone

 4,193 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *